Connect with us

Sports

Paul Muvunyi, Gacinya na Sadate mu bagiye gufasha Rayon Sports mu gihe itarabona ubuyobozi

Published

on

Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports isoje manda y’imyaka ine, amatora y’abayobozi bashya akaba ataraba, inzego zitandukanye zateranye zigena akanama k’agateganyo kazafasha iyi kipe mu gihe gito iri mu nzira zo kwitegura ubuyobozi bushya.

Aka kanama kagizwe na Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate, na Gacinya Chance Denis, kagamije gufasha Rayon Sports gutegura ahazaza no kwinjira mu buyobozi bushya neza.

Iyi nama yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru ikaba yaritabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, hamwe n’abandi bayobozi bo hejuru.

Hari kandi bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe barimo Paul Muvunyi, Olivier Gakwaya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Prosper Muhirwa, Frederick Muhirwa, n’abandi.

Mu byemezo byafatiwe muri iyi nama harimo ishyirwaho ry’urwego ruzayoborwa na Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate, Dr Emile Rwagacondo, Gacinya Chance Denis, ndetse na Maitre Zitoni Pierre Claver uzajya abafasha mu by’amategeko.

Aka kanama gashinzwe kuvugurura amategeko ya Rayon Sports, gutegura ahazaza h’iyi kipe, no kwita ku nzira zo gushyiraho Inteko Rusange izemeza abayobozi bashya b’iyi kipe.

Umwe mu bari muri iyi nama yagize ati, “Paul Muvunyi ntari mu buyobozi bw’inzibacyuho, ahubwo yashyizweho ngo ayobore urwego rugiye gufasha Rayon Sports muri iki gihe itarabona ubuyobozi, nko gufasha mu bikorwa byo gutegura Inteko Rusange, kureba abazayitabira, ndetse no gushyira ibintu mu murongo byatuma ubuyobozi bushya buzabona ibintu bisobanutse.”

Iri tsinda rizibanda no ku kugarura ubumwe mu bakunzi ba Rayon Sports, bakaba baratangiriye ku gusenyera hamwe mu matsinda y’imbuga nkoranyambaga aho bari baracitsemo ibice.

Imbuga zose zarahagaritswe, maze hashyirwaho urubuga rwitwa “Special Supporting Team” rugamije guhuza abari mu matsinda atandukanye nka Sadate, Muvunyi, na Jean Fidèle.

Muri iyi nama kandi hafashwe umwanzuro wo kwishyura imyenda ya Rayon Sports ifite igera kuri miriyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda mbere y’uko amatora aba mu Ugushyingo 2024.

Ibikorwa byose by’akanama kazayoborwa na Paul Muvunyi bizajya bitanga raporo mu nzego zirimo Minisiteri ya Siporo n’izindi nzego za Leta, hagamijwe gufasha Rayon Sports kwitegura neza no kubaka ubuyobozi bwubakiye ku bumwe n’icyerekezo gishya.