NEWS
Paul Kagame yashimiwe n’ab’i Kirehe na Ngoma Uko kwiyamamaza byagenze (Amafoto)
Rwandanews24 iguhaye Ikaze ku kibuga cya Kirehe mu Karere ka Kirehe aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo, Paul Kagame, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024
UKO IBIKORWA BYO KWAMAMAZA PAUL KAGAME I KIREHE BIRI KUGENDA:
1: 14 Chairman Paul Kagame yatangiye ashimira abaturage ba Kirehe na Ngoma baje kumushyigikira ku bwinshi, agaragazako bihinyuza abatazi politiki y’u Rwanda bavuga ko kugira ngo abaturage baze haba hakoreshejwe igitugu.
Ati “Abenshi rimwe baravuga ngo ‘tuba twakoresheje imbaraga kugira ngo abantu baze hano ariko niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora njye ndababwira ngo ‘bazabigerageze barebe ikizabaviramo’. Bazabigeregeze iwabo, bakoreshe igitugu, bashake gushyira abantu hamwe nk’uku barebe ingaruka zabyo.
Ntabwo barumva neza ubudasa bw’u Rwanda. [Byarabayobeye rwose] Tugira ubwo budasa, tugire ubumwe ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye, ntibabizi muri politiki.”
Paul Kagame yavuze ko FPR iri kubaka u Rwanda rushya rufite amateka mabi, kuko abaruyoboye mbere barushyize habi, kubera politiki y’ubupumbafu [ubugoryi].
Ati “Ibyago u Rwanda rwagize ni abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ibipumbafu. Ubu turi kubaka u Rwanda turuvana kuri ayo amateka y’ubupumbafu.
Iby’amatora tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere, icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki bafatanyije ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Yavuze ko ejo hazaza h’u Rwanda hari mu biganza by’urubyiruko, kandi ko kugira ngo ibyo rwifuza bigerweho bisaba guhitamo neza.
Ati “Imyaka 30 ishize, impinduka ibaye mu gihugu cyacu, bamwe muri mwe mwari mutaravuka, abandi bari impinja, abandi bari abana bato ariko ubu murakuze. Amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite, urubyiruko rwacu, abana bacu bavutse ejobundi ariko bamaze gukura: Ntacyo u Rwanda rwababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu.
Dushingiye ku bumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira ni iki? Ntacyo rwose. Iby’umutekano ibyo hafi 90% byararangiye. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere, ni byo dushyizeho imbaraga. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije ni iyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Yavuze ko igisigaye ari ukongera umusaruro haba ku bahinzi, abacuruzi nabandi kugira ngo u Rwanda rwihaze, rusagurire n’amasoko.
Ati “No ku bindi bihingwa cyangwa ibyo mworora, umusaruro wabyo twifuza ko utera imbere. Birashoboka kuko muri mwe bakiri bato, amashuri mufite, amahugurwa mujyamo bibaha kujya muri iyo nzira mukayiganishamo n’igihugu. Nimwe igihugu kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba […] ubu tugeze aho ari mwe tureba.
Mwe mubyiruka mujye mumenya ko mufite izo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza. Mufite abaturanyi, mwe muhinge mworore, mwikorere hanyuma muhahire abaturayi ibyo badafite. Aha muturanye na Tanzania, muzige Igiswayire, ni ururimi tuvuga muri East Africa. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza.”
Paul Kagame yageze i Kirehe
12:32 Umukandida wa FPR Inkotanyi yageze kuri Site ya Kirehe ahateraniye abaturage benshi barimo abo mu Karere ka Ngoma n’aka Kirehe, ndetse n’abaturutse mu bindi bice by’igihugu, akaba ari ho agiye gukomereza kwiyamamaza.
10:22 Abahanzi batandukanye batangiye gususurutsa abari kuri Site ya Kirehe
Abahanzi Eric Senderi International Hit, Ariel Wayz, Alyn Sano, Dr Claude na Bwiza bahamagawe ku rubyiniro kugira ngo basusurutse abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kirehe.
Abagore b’i Ngoma na Kirehe bafata Paul Kagame nk’umubyeyi wabo
Ibyo Paul Kagame yavuze aho umugore w’imyaka 40, Mugorewase Marie Bernarde wo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yagize ati yamubwiye ko yashyizeho umwanya muri buyobozi kuko yari umugaragu w’ibikorwa bye nk’uko umubyeyi yabaye. Yavuze ko ari byo byatumye yamushyigikira kandi ko ibyo yakoze byerekana ubuzima bwiza bw’abagore mu Rwanda, nk’uko yabyivugaho.
Mugorewase yagize ati “Mbere umugore ntiyagiraga ijambo ariko ubu umugore ajya mu buyobozi akayobora, mu bucuruzi ugakora, muri make abagore natwe twahawe agaciro ni yo mpamvu ngomba kumushyigikira.” Yerekana ko umugore yatangiye ku isonga ry’umutungo muri politiki na sosiyete.
Yavuze ko ibyo yabonye Paul Kagame akoreraho byaharanira kubaka igihugu cy’ubuzima bwiza cyane cyane kubagore. Yatangiye kwemeza ko yamushyigikiraga kuko yari yarashyigikiye ibikorwa bye yabaye, nk’uko byakomerezaga inzego z’ubuyobozi n’abanyeshuri.
Mugorewase yahamije ko tariki 15 Nyakanga 2024 nta muntu uzamutanga kuri site y’itora, kandi ko gutora FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo abifata nk’ihame. Ibyo byose bigaragaza ubumenyi bwe mu buryo bwe bwo kwigisha abagore n’abana.
09:20: Abayobozi batandukanye bamaze kugera kuri Site ya Kirehe
Abantu benshi bakomeje kugera kuri Site ya Kirehe aho Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamariza mu masaha make ari imbere.
Mu bahageze harimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba na Komiseri ushinzwe ubukangurambaraga mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah.
Hari kandi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
Hari kandi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe.
AMAFOTO:IGIHE