NEWS
Papa mushya yatowe

Inteko y’Abakaridinali 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican, imaze gutora Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.
Itorwa rye ryatangajwe n’umwotsi w’umweru wazamutse ku gisenge cya Chapelle ya Sistine ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ikimenyetso gikoreshwa igihe habonetse uzaba Papa.
Ibi bisobanuye ko umukandida yatsinze amatora abonye amajwi arenze abiri kuri batatu by’uruhare rw’abatorera, ni ukuvuga hejuru y’amajwi 89 muri 133.
Amatora yabaye mu byiciro bitanu: kimwe cyabaye ku wa 7 Gicurasi n’ibindi bine ku wa 8 Gicurasi, ari na bwo hafashwe umwanzuro.
Nubwo hataramenyekana izina ryatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, biteganyijwe ko agiye gutangarizwa rubanda. Azabanza kwinjizwa mu cyumba cyihariye kiri hafi ya Chapelle ya Sistine, kizwi nka “icyumba cy’amarira”.
Iki cyumba, gito ariko kirimo ubusobanuro bukomeye, cyitwa gutyo bitewe n’amarangamutima akomeye abashya mu mwanya wa Papa bagira iyo bakigeramo ubwoba, kwiyumvamo inshingano zikomeye, ndetse rimwe na rimwe n’amarira y’ibyishimo.
Ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura ya Cardinal, agasimburwa n’iyera y’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, agatangira ubuzima bushya bujyanye n’ubutumwa butagatifu.
Muri icyo cyumba haba harimo amakanzu atatu yegeranyijwe hakurikijwe ubunini: nto, hagati n’inini. Abadozi ba Vatican baba bataramenya imiterere y’umubiri w’utowe, bityo bagategura amahitamo yose.
Haba harimo kandi:
Inkweto zitukura za Papa
Ingofero yera
Furari (ikirango cy’icyubahiro)
Iyi myambaro yose isobanura ibintu bitatu by’ingenzi: guca bugufi, ubutware, n’umuco wa Kiliziya.
“Habemus Papam”: Dufite Papa!
Nyuma yo kuva mu cyumba cy’amarira, Papa mushya azajya ku rubaraza rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero. Ni ho umuvugizi wa Kiliziya azatangariza ijambo ry’Ikilatini rivuga “Habemus Papam” — risobanuye “Dufite Papa”.
Papa mushya azahita atangaza izina yahisemo, avuge ijambo rigufi, asabire isi umugisha, ahita yinjira mu nshingano nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi hose.