NEWS
Omborenga Fitina yasabye Rayon Sports gusesa amasezerano

Myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina, yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports FC asaba ko amasezerano bagiranye aseswa ku bwumvikane, nyuma y’uko ikipe inaniwe kubahiriza ibyo bemeranyijwe mu masezerano ye.
Omborenga yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Nyuma y’amezi arenga icyenda, uyu mukinnyi yavuze ko ikipe itigeze imwishyura amafaranga yose yemerewe ubwo yagurwaga, ndetse inarimo imishahara itatu, ibintu ahamya ko ari uguhonyora amasezerano.
“Mbandikiye iyi baruwa ngira ngo dusese amasezerano n’iyi kipe ku bwumvikane kubera ko mutubahirije ibikubiye muri ‘contrat’, harimo kutampa ‘recruitment’ yanjye yasigaye no kutampembera ku gihe,”
Mu mikino itatu iheruka Rayon Sports yakinnye, Omborenga ntiyagaragaye mu kibuga. Umutoza Rwaka Claude yavuze ko ari ukumuruhutsa, ariko hari amakuru avuga ko ubuyobozi bubona ntacyo agikora, ndetse hari n’abamushinja kutitanga no kugira uruhare mu gutsindwa kw’ikipe.
Hari n’ibihuha bivuga ko Rayon Sports ishobora kumurekura, igashyira imbaraga kuri Serumogo Ali, ndetse ikanashaka undi mukinnyi wo kongera imbaraga ku ruhande rw’iburyo.
Amategeko y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yemera ko umukinnyi ushobora gusaba gusesa amasezerano mu gihe amaze amezi abiri adahabwa umushahara.