Connect with us

NEWS

“Nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Fred Rwigema ibintu byarushijeho kuba bibi” Perezida Kagame yavuze ku bihe yasanzemo RPA nyuma y’urupfu rwa Rwigema

Published

on

Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen. Fred Rwigema wari uyoboye Ingabo zahoze ari iza RPA zatangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, ibintu byarushijeho kuba bibi ku buryo yageze ku Rugamba asanga hari ibibazo byinshi.

Maj Gen Fred Rwigema, umwe mu batangije Urugamba rwo kubohora Igihugu, yatabarutse ku wa 2 Ukwakira mu 1990, ku munsi wa kabiri w’Urugamba. Yapfiriye mu gace ka Nyabwenshogozi nyuma yo kuraswa n’Ingabo za Leta bari bahanganye.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yagarutse kuri aya mateka. Yavuze ko agaruka ku rugamba avuye mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ibintu bimeze nabi.

Ati: “Ubwo intambara yatangiraga mu 1990 mbere y’aho nari ndi mu Ngabo za Uganda, aho bamwe muri twe twari tuzirimo. Ubwo intambara yatangiraga ntabwo nari ndi hafi ya hano, nari ndi mu masomo ya Gisirikare i Kansas muri Fort Leavenworth, ariko nagombaga kugaruka kugira ngo mbe ndi kumwe n’abandi.”

“Ubwo nazaga nasanze ibibazo, kubera ko Umuyobozi wa mbere w’Urugamba rwacu yari yishwe ku munsi wa kabiri wo gutera, Fred Rwigema. Byari bisanzwe ari ibihe bikomeye, noneho Ingabo zibura Umuyobozi, igikurikiraho kirumvikana byoroshye.”

Yavuze ko amaze kugera ku rugamba, hakurikiyeho kongera kwisuganya, ari nabwo hafashwe agace ka Mulindi, ahashyizwe Icyicaro Gikuru cya FPR na RPA.

Ati: “Igihe nagarukaga mu byumweru bibiri bya mbere byo mu Ukwakira mu 1990 nari navuye muri Amerika ndaza njya hamwe n’abandi tugerageza kongera kwishyira hamwe ubundi dutangira kurwana noneho mu buryo buteguye neza kubera ibyo bibazo byari byavutse dupfusha Umuyobozi wari uyoboye Urugamba.”

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe aho yakuraga icyizere ko bazatsinda urugamba cyane ko bari bahanganye n’ingabo z’igihugu.

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko nta kintu kidasanzwe cyabahaga icyizere uretse guharanira uburenganzira bwabo.

Ati: “Ndakubwiza ukuri, ntabwo ari siyansi ngo muri siyansi nararebaga nkabona turi butsinde, nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde, kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye. Ni icyo umuntu yashingiyeho. Ibisigaye bikubakira aho.”

Kagame yavuze ko bari bafite amahitamo abiri gusa, yo guhunga bagata urugamba, cyangwa guhagarara bagakomeza guhangana ku rugamba.

Ati: “Washoboraga kuvuga ngo ndabihunga nkize amagara yanjye kuko hari ababikoze, barahunga barigendera babivamo n’ubu barakiruka ntibaragaruka, ibyo wabikora. Ikindi ni ukuvuga ngo ibyo narwaniraga n’ubundi ni ukuri, ni ukuri kwanjye, ngomba kubikomeza, ninabizira mbizire.”