NEWS
Nyuma yuko DRC ivuze ko Brig Gen Gakwerere yari umukozi wa Leta y’u Rwanda FDLR yemeje ko Brig Gen Gakwerere yari mu bayobozi bakuru bayo

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wemeje ko Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste uherutse gushyikirizwa u Rwanda yari mu buyobozi bukuru bwawo.
Ni amakuru anyomoza ay’Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge n’abandi bo muri Guverinoma y’iki gihugu, batangaje ko Brig Gen Gakwerere yari umukozi wa Leta y’u Rwanda, bityo ko atabaga mu gihugu cyabo.
Brig Gen Gakwerere n’abandi barwanyi 13 ba FDLR boherejwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Rwanda tariki ya 1 Werurwe 2025, banyuze ku mupaka munini (La Corniche) i Rubavu.
Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yasobanuye ko Brig Gen Gakwerere yafatiwe mu Mujyi wa Goma, abandi bafatirwa mu bice bitandukanye muri Mutarama 2025.
Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, yatangarije BBC ko koko Brig Gen Gakwerere yari mu buyobozi bukuru bwabo kandi ko yafatiwe mu Mujyi wa Goma, mu bwihisho yari arwariyemo.
Yagize ati “Icyo nakubwira ni uko yari amaze igihe kinini arwariye i Goma; birumvikana mu bwihisho. Hari hashize igihe atagaragara kubera uburwayi.”
Cure Ngoma yemeje kandi ko abandi barwanyi bashyikirijwe u Rwanda ari aba FDLR, gusa agaragaza gushidikanya kuri umwe muri bo ngo wifashishijwe mu ’icengezamatwara’.
Gen Gakwerere azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Sibo Stany na Julius Mokoko. Yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FDLR; uwa gatatu ukomeye muri uyu mutwe, inyuma ya Perezida wawo n’Umuyobozi Mukuru mu rwego rwa gisirikare.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.