NEWS
Nyuma yo kwita Abanyarwanda iminyorogoto umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye ari mu mazi abira

Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa igitutu nyuma y’aho yise Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga iminyorogoto.
Intandaro yo kwita Abanyarwanda utu dukoko ni ubutumwa bwatangajwe na Perezida Ndayishimiye nyuma y’aho mu cyumweru gishize ahamagariye Abarundi kwitegura intambara izabahanganisha n’Abanyarwanda.
Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, umugambi wo gutera u Burundi wahagaze, gusa ngo Abarundi bagomba guhora bari maso.
Ndayishimiye yagize ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi b’umutima mube maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”
Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga basubije Ndayishimiye ko, keretse umugambi mubi afitiye u Rwanda nk’uko yabigaragaje kenshi, Abanyarwanda bo nta mutima mubi bamufitiye.
Abarundi na bo bibukije Ndayishimiye ko muri Mutarama 2024 yavugiye i Kinshasa ko ashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, bamusobanurira ko keretse ibiri mu “mu mutwe” we, nta mugambi Abanyarwanda bafite wo gutera u Burundi.
Abenshi basubirije Ndayishimiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X batangaje ko yabambuye uburenganzira bwo kumukurikira (block), anahisha (hide) ubutumwa bwabo, bigaragara ko uyu Mukuru w’Igihugu yananiwe kwihanganira gukomeza kwakira no kureba ibitekerezo bimunenga.
Umuvugizi wa Ndayishimiye, Gatoni, kuri uyu wa 16 Gashyantare yagaragaje ko yakurikiraniye hafi ibi bitekerezo, yibasira Abanyarwanda basubije umukoresha we, abita “iminyorogoto ijagata”.
Yagize ati “Ba baturanyi bari kunyagata nk’iminyorogoto ku mbuga nkoranyambaga, batukana, berura, muhita bubona uburere bahabwa. Nta kundi, ko ari ho basigaranye…”
Umunyamakuru ‘King Umurundi’ yamenyesheje Gatoni ko kuba Umuvugizi wa Ndayishimiye bitamuha ububasha bwo kugereranya abantu n’iminyorogoto, amubaza uko yabyakira mu gihe umwana yabyaye agereranyijwe n’umunyorogoto.
Ati “Nshuti Gatoni, kuba uvugira Umukuru w’Igihugu ntibiguha ububasha no kwibagirwa imico y’ikirundi kugeza aho ugereranya abantu nkawe n’iminyorogoto. Waba waribarutse kugira ngo umenye umubabaro wagira igihe umwana wawe bamwita umunyorogoto?”
Pacifique Nininahazwe na we ni Umurundi. Yibukije Gatoni ko Ndayishimiye yigeze kuvuga ko yorora iminyorogoto, agaragaza ko ibiro bya Perezida w’u Burundi bifite ibibazo kuko nta mujyanama bigira.
Yagize ati “Sobuja ati ‘Norora iminyorogoto’, Umuvugizi (unamutegurira ijambo) ati ‘abaturanyi banyagata nk’iminyorogoto’! Bino biro biyobora u Burundi bifite ikibazo gikomeye. Ni inde ugira inama undi?”
Hon. Wilson Lixon unenga ubutegetsi bw’u Burundi yatangaje ko iyo avuvugaho, Imbonerakure zimushinja gutuka inzego z’igihugu, nyamara ngo ntiyigeze agereranya abantu n’inyamaswa.
Ati “Hanyuma za mbonerakure zikaza kuntondagira ngo ntuka inzego z’igihugu. Nta na rimwe mu buzima ndagereranya abayobozi b’igihugu n’inyamaswa. Ariko ibaze umuvugizi w’umukuru w’igihugu kubahuka, akita abantu ngo ni iminyorogoto.”
Yakomeje abaza ati “None ko nzi neza ko Nyakubahwa Ndayishimiye yatangije gahunda yo korora iminyorogoto, wamenyera niba avuga abo baturanyi? Igihugu cyanjye kiragowe.”
Peter Mahirwe yatangaje ko ubutumwa bwa Gatoni bugaragaza impamvu imbwirwaruhame z’uyu Mukuru w’Igihugu zandikwa n’uyu Muvugizi we ziba zidafite umumaro.
Ati “Iminyorogoto? Mbega ubwoko bw’itumanaho ryo mu biro bya Perezida w’u Burundi! Ubu menye uwandika imbwirwaruhame z’imburamumaro kandi zirimo ubusa za Evariste Ndayishimiye.”
Umwuka ni mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuva mu Ukuboza 2023. Ntabwo inzira zo ku butaka zihuza ibi bihugu zikigendwa kuko u Burundi bwafunze imipaka muri Mutarama 2024, bitewe n’impamvu bwise iz’umutekano.