Connect with us

NEWS

Nyuma yo kwihakana Ikinyarwanda Leta ya RDC yamaganywe

Published

on

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaganywe nyuma yo kugaragaza ko mu burasirazuba bw’iki gihugu nta Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda babayo.

Intandaro y’uku kwamaganwa ni ibisobanuro Minisitiri wungirije ushinzwe imigenzo gakondo akaba n’Umuyobozi wa Sheferi ya Bwisha, Mwami Ndeze Katurebe, ku ndimi zivugwa muri RDC.

Mu kiganiro n’umunyamakuru, Minisitiri Katurebe yavuze ko ururimi rw’Igiswahili ruvugwa muri RDC ndetse n’izindi zirimo “Uruhutu” n’Urunyabwisha, gusa ngo nta Kinyarwanda kibayo.

Minisitiri Katurebe yatangaje ko “Rwandophonie” ari inyito yagejejwe muri RDC n’umutwe witwaje intwaro wa RCD warwanyije ubutegetsi bw’iki gihugu kuva mu 1998 kugeza mu 2003, hagamijwe “guteza urujijo mu Bahutu”.

Yagize ati “Ururimi rw’u Rwanda rwitwa Ikinyarwanda, mu Burundi rwitwa Ikirundi, muri Uganda rwitwa Igifumbila, iwacu turwita Igihutu. Kubera iki? Kubera ko muri Congo twahisemo ko buri bwoko buruha [ururimi] izina ryabwo.”

Ni ibisobanuro byashyigikiwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, agaragaza ko Abanye-Congo bakwiye kwikuramo ko ururimi rw’Ikinyarwanda ruri mu zivugwa mu gihugu cyabo.

Umushoramari akaba n’umwe mu bahagarariye Abanye-Congo b’Abatutsi, John Nsana Kanyoni, yasubije Muyaya ko Mwami Katurebe azi neza ko Ikinyarwanda kivugwa mu burasirazuba bwa RDC.

Ati “Mwami Katurebe arabizi neza ko tuvuga Ikinyarwanda, naho ubundi byateza ibibazo Abatutsi n’Abatwa bari muri Sheferi ye kubera kuvuga Abahutu gusa mu magambo ye. Mwami akwiye guhuza abantu!”

Kanyoni yasobanuye ko Ikinyarwanda kitagejejwe muri RDC na RCD mu 1998, kuko abahanga mu mateka basanzwe bita Abanye-Congo bavuga uru rurimi Abanyarwanda; kandi ko ababa bavugwa ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.

Ati “Twebweho, dutewe ishema no kuvuga Ikinyarwanda, kandi ntabwo byakozwe na RCD, abanyamateka bogeye batwita Abanyarwanda; ni ukuvuga Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, kandi ntabwo twahindura aya mateka afite ibimenyetso bikomeye.”

Uyu mushoramari yagaragaje ko mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hari kuba intambara, Abanye-Congo badakwiye guca amateka ku ruhande amateka kuko bakwiye kwirengagiza ibibatandukanya kugira ngo batsinde.

Ati “Tugomba guterwa ishema n’abo turi bo nubwo tumaze imyaka mirongo igoye y’intambara. Ntewe ishema no kuvuga Ikinyarwanda nk’uko na bagenzi bacu bavuga Igikongo, Ikibemba n’Ikirundi.”

Yakomeje ati “Kuri Uganda, Abafumbira batewe ishema no kuvuga Ikinyarwanda. Kandi no muri Bwisha, abaturanyi ba hafi ni aba Banya-Uganda bavuga Ikinyarwanda kandi tubita Abanyarwanda.”

Kanyoni yibukije Muyaya na Mwami Katurebe ko sekuruza [w’uyu mushoramari] yayoboye Sheferi ya Bwisha mbere y’umwaduko w’abakoloni; amwereka ko aya mateka ayazi neza.