Connect with us

Uncategorized

Nyuma yo kwibasira WizKid uwitwa Dj Chicken yongeye kwibasira muka Davido.

Published

on

Dj Chicken yongeye kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ashaka kuryamana n’Umugore wa Davido witwa Chioma akanamutera inda.

Dj Chicken arifuza kuryamana na muka Davido.

 

 

 

 

Ntagihe kinini giciyeho uwitwa Dj Chicken ashinyaguriye Wiz Kid  uherutse kugira ibyago Mama we umubyara akitaba Imana muri kanama 2023 birumvikana ko Wiz Kid atarakira neza urupfu rwa nyina, nibwo uwitwa  Dj Chicken yagize atya agatangaza ko ahubwo nawe azakurikira nyina mumva.

 

 

Ni agashinyaguro katakiriwe neza n’abakunzi ba Wiz Kid n’abandi bakurikirana imyidagaduro bya hafi, icyakora uyu muvanga miziki abonye byakomeye abafana bamwakijeho umuriro nibwo yaje gusaba imbabazi ariko abantu bamwe na bamwe barazimwima kuko bavugaga ko yakabaje kurengera ndetse ko atagombaga gukinira k’umuntu wabuze umubyeyi we ndetse  anakibabaye.

 

 

Nkaho ibyo bidahagije uyu muvanga miziki  kuri ubu yongeye anyeganyeza imbuga nkoranyambaga aho yatangajeko yifuza kuryamana  n’umugore wa Davido ndetse ngo bakanabyara Abana, ibi rero abivuze kuberako guhera mu kwezi k’ukwakira 2023 uyu mugore witwa Chioma yabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu rero akaba aribwo yaragarutse mu gihugu cya Nigeria.

 

 

Abantu rero bakomeje kwibaza ikibazo uyu muvangamiziki afite ndetse bamwe ntibatinya kuvugako ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe  bitewe n’amagambo atangaza akanayanyuza kumbuga nkoranyambaga, gusa yaba Davido na Chioma ntibaramusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.