NEWS
Nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa Kabila agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ateganya kugeza ijambo ku Banye-Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa.
Mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi, abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC batoye umwanzuro wo kwambura Kabila ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’Ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’iki gihugu.
Ubushinjacyaha bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, byahujwe n’uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23 riri mu ntambara n’ingabo za RDC, muri Mata 2025.
Leta ya RDC imaze igihe kinini ishinja Kabila kuba mu buyobozi bwa AFC/M23, ariko ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe, yasubije ko iki kirego nta shingiro gifite, asobanura ko iyo aba ari muri iri huriro, intambara yari guhindura isura.
Kabila ari mu buhungiro kuva mu mpera za 2023. Ntabwo ahantu avugira ijambo rye haramenyekana.