Sports
Nyuma yo gutsinda APR FC Aba Rayons Bashimiye Amagaju FC Umunyezamu bamuha akayabo ikipe ihabwa ikimasa
Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports bageneye ishimwe abakinnyi b’Amagaju FC nyuma gutsinda APR FC igitego 1-0, aho bari kubaha amafaranga n’ibindi bitandukanye.
Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2025, ni bwo Amagaju FC yakinnye na APR FC mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye mu Karere ka Huye ukarangira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinzwe igitego 1-0.
Ni umukino wabanjirijwe n’amagambo menshi ahanini yagarukaga kuri Rayon Sports yari yaraye itsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1.
Umunyezamu w’Amagaju FC, Twagirumukiza Clement, ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino kuko yabashije gukuramo imipira ikomeye yashoboraga kuvamo ibitego bya APR FC.
Uyu Umunyezamu w’Amagaju FC, Twagirumukiza Clement yavuze ko uyu mukino, ashimangira ko ibyo yakoze byari ukubyaza umusaruro amahirwe yari abonye.
Ati “Uriya wari umukino ukomeye umukinnyi wese yakwifuza kwitwaraho neza. Nta kidasanzwe nakoze usibye kumva ko ngomba kwerekana ko nshoboye, byarabaye ndabishimira Imana.”
Twagirumukiza avuga ku bamushimiye yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi b’Amagaju na Rayon Sports haba kuri ‘Whatsapp’ n’ahandi. Bamwe bari kohereza n’amafaranga kandi n’aka kanya baracyari kubikora.”
Uyu munyezamu yirinze kuvuga umubare w’amafaranga yose amaze kwakira, gusa avuga ko ari “menshi cyane”.
Usibye uyu mukinnyi harimo n’abandi bari guhabwa amafaranga n’abafana ba Rayon Sports barimo na Ndayishimiye Edouard watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino.
Amagaju FC kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama, yagiye kwakira inka y’ikimasa bagenewe n’umwe mu bakunzi b’iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe.