NEWS
Nyaruguru: Bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe basangamo umurambo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kanama 2024, umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wabonetse mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha mu Murenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, mu Kagari ka Nyamirama, Umudugudu wa Nyamirama.
Abantu bari bagiye mu mirimo yabo yo gucukura amabuye ni bo babonye umurambo. Ababonye uyu murambo bavuze ko bikekwa ko yaba yiciwe ahandi akaza kujugunywa muri iki kirombe kuko nta wamuzi muri ako gace.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, yemeje aya makuru agira ati, “Turacyashakisha uko biteye neza, ntabwo turamenya aho yari aturutse kugeza ubwo yaguye muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha. Nta makuru ye turamenya, gusa ubona ko ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 40.”
Umurenge wa Ngera, aho ibi byabereye, ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uyu mugabo ndetse n’imiterere y’urupfu rwe. Abaturage barasabwa gutanga amakuru ashobora gufasha mu iperereza.
Abaturage basabwe gukomeza kuba maso no gutanga amakuru y’icyo babonye cyangwa bazi ku nzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane byihuse uwaba ari nyakwigendera ndetse n’ababa babigizemo uruhare mu gihe yaba yarishwe ahandi akazanwa kujugunywa muri iki kirombe.