Connect with us

NEWS

Nyarugenge: Yatawe muri yombi acyekwaho kwiba moto akayihindurira Plaque

Published

on

Mu Karere ka Nyarugenge, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 y’amavuko ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, ndetse akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Uyu mugabo, umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara ku mugoroba wo ku wa 17 Nzeri 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kwa moto kwakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Iyi moto yibwe ku itariki ya 13 Nzeri 2024, nyirayo atanga ikirego. Polisi yatangiye kuyishakisha, bikaza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi.

CIP Gahonzire yagize ati: “Moto yasanganwe nimero zayo zarahinduwe aho yari yambitswe icyapa gishya cya RH 456B, mu gihe icyari cyariho mbere cyari RF 789V. Umukanishi ubwo yasabwe ibisobanuro ku cyapa no kuri moto yabuze ubusobanuro bwumvikana, bituma afatwa agashyikirizwa RIB.”

CIP Gahonzire yashimiye abatanze amakuru, anibutsa abafite moto ko bagomba kuziparika ahantu hizewe umutekano. Yasabye abiba n’abahinduranya nimero z’ibinyabiziga kubicikaho burundu, kuko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego.

Amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda ateganya ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe (1) n’imyaka ibiri (2) n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) na miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Kuri icyaha cyo gukora ibihimbano cyangwa gukoresha ibinyoma mu kumenyekanisha ibintu, uwabihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) na irindwi (7), ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) na miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).