Connect with us

NEWS

Nyanza: Yagiye gusura umusore muri ghetto amusabye gutaha ahita agerageza kwiyahura

Published

on

Umukobwa wari umaze igihe gito asuye umusore yasabwe gutaha, agerageza kwiyahurira mu rugo rw’uyu musore ruherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani (14h00), ku wa 14 Nyakanga 2024. Umusore usanzwe ukora akazi k’ubuzamu yasuwe n’umukobwa bari bamaze igihe kitageze ku kwezi bacumbitse hamwe. Umusore yasabye umukobwa gutaha iwabo mu Karere ka Gakenke, ariko umukobwa aranga.

Umusore yasohotse hanze gato, agarutse asanga umukobwa ari gutoba ikinini ngo akinywe, agamije kwiyahura. Umusore yahise yihutira kumukumira, maze ajya kubwira inzego z’umudugudu. Inzego z’umudugudu zahageze zibaza umukobwa niba ashaka kubana n’uwo musore maze umukobwa asubiza ati “Yego”.

Ku rundi ruhande, banabajije umusore niba ashaka kubana n’uwo mukobwa maze asubiza ati “Oya”. Ubuyobozi bwahise bushaka kubunga, ariko umukobwa yasabye amafaranga 15,000 Frw amusubiza iwabo mu Karere ka Gakenke, mu gihe umusore yemeraga gutanga 8,000 Frw gusa.

Ubuyobozi mu Karere ka Nyanza nyuma yo gusuzuma iki kibazo, bwababwiye ko batagomba kurenza umunsi umwe bakibana. Amakuru avuga ko umukobwa yari yaje gusura umusore yizeye ko bahita babana nk’umugore n’umugabo ariko nyuma y’iminsi micye, amusaba gusubira iwabo, niko gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.