Connect with us

NEWS

Nyanza: Umugore yaketse ko umugabo we yazanye indaya mu nzu arayitwika irakongoka birangira asanzemo umugabo we gusa

Published

on

Mu mudugudu wa Kabona, akagari ka Rwesero, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, umugore witwa Mukandamage Alphonsine yatawe muri yombi nyuma yo gutwika inzu y’umugabo we akeka ko arimo n’indaya. Nyuma yo gukora iki gikorwa, byaje kugaragara ko mu nzu harimo umugabo we gusa, Nshimiyimana Antoine.

Mukandamage Alphonsine yavuze ko yashakaga gutwikana umugabo we n’indaya yaketse ko ari kumwe na we, biturutse ku makimbirane y’urugo asanzwe ari hagati yabo bombi. Umuturanyi yatangaje ko Mukandamage n’umugabo we bari basanzwe bagirana amakimbirane kenshi.

Uko byagenze

Mukandamage yatwitse urugo akoresheje ikibiriti yakubise ku biturusu byari bikikije inzu, bikaba ari byo byatangiye gufatwa n’umuriro bikaza kugera mu nzu ikongoka n’ibirimo byose. Abaturage babwiye Mukandamage ko nta ndaya iri mu nzu ahubwo harimo umugabo we gusa, ariko ntiyabyitaho.

Egide Bizimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yavuze ko yatangiye gukurikirana aya makuru. Yongeyeho ko Mukandamage n’umugabo we bafite abana babiri kandi badatuye mu nzu imwe kubera amakimbirane asanzwe ariko batuye hafi.

Ibyahiye bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice mu mafaranga y’u Rwanda. Mukandamage Alphonsine afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza rikomeje.