NEWS
Nyanza: Abanyeshuri Ba College Maranatha Basinze Baraye Bahutaza Abaturage n’Abashinzwe Umutekano
Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, baravuga ko baherutse kugabwaho igitero gikomeye n’abanyeshuri bo muri College Maranatha bari basinze.
Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ubwo umuhanzi Bushali yakoreraga igitaramo kuri Motel nshya iherereye mu Kagari ka Kavumu. Muri iki gitaramo, hari harimo abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa bo muri College Maranatha.
Bivugwa ko aba banyeshuri, bari basinze bikabije, batangiye gukubita abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano. Umwe mu baturage wahohotewe yagize ati: “Cyari ikigare kinini cyane cy’abasore n’inkumi bagera nko kuri 20, bari basinze cyane. Twababujije kudusenyera urugo rw’imiyenzi, bakomeza batangira kunkubita imigeri n’inshyi nyinshi. Ngerageje gutabaza abaturage baratabara.”
Uyu mugabo avuga ko abaturanyi baje kumutabara, maze haba imirwano ikomeye ku buryo barinze kwiyambaza irondo naryo rirananirwa. Abo banyeshuri bakomeje guhohotera abantu bose bahuraga nabo mu nzira berekeza ku kigo cyabo, ndetse banakubise umuzamu w’iki kigo wagerageje kwanga kubakingurira.
Hakiza, undi muturage w’i Kavumu, yagize ati: “Bari benshi, bashatse kunyura ku muryango [gate], umuzamu amera nk’uwanze gukingura, bahise bamenagura ibyuma bifashe ku rugo barinjira barahondagura.”
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari muri gahunda yo gukora ibizamini bya Leta. Muri iyi myaka ibiri ishize, muri College Maranatha hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo, aho abanyeshuri bahoheruka no gukubita ushinzwe isomero. Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Ikinyabupfura cya hano cyarapfuye, na diregiteri ubwe baherutse gushaka kumukubita.”
Abaturage baturiye College Maranatha bavuga ko babangamiwe cyane n’imyitwarire y’aba banyeshuri. Uwitwa Ntirenganya yagize ati: “Jyewe baransenyeye, birirwa burira urugo ukagira ngo ni inkende. Nagannye diregiteri ngo mubwire ikibazo cyanjye aransuzugura, yanga kunyakira. Ubu kuwa Gatatu nzajya ku Murenge mbibazeyo.”
Bamwe mu banyeshuri n’ababyeyi baravuga ko ubuyobozi bw’iki kigo buzi iby’imyitwarire mibi y’abanyeshuri ariko ko kugeza ubu nta muti urambye uraboneka.