Connect with us

NEWS

Nyanza: Abantu 19 batawe muri yombi

Published

on

Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi wafatiwemo abantu 19 bakekwaho guhungabanya umutekano, bavuga ko bashimira Polisi ikomeje kubakiza abajura kuko bari basigaye bataha kare batinya guhura n’abajura.

Abo 19 b’igitsina gabo, bakekwaho ibyaha birimo no gukoresha ibiyobyabwenge, Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yabafatiye mu mukwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2024.

Umwe mu baturage yagize ati: “Umva jyewe ndashimira Polisi y’Igihugu yadufashije ikadukiza biriya bisambo kuko mu cyumweru gishize hariya harugu byateze umugabo bimwambura telefoni kandi hari hakiri kare kuko hari saa moya.”

Musengamana Jean d’Amour nawe atuye muri uyu Murenge avuga ko ubu bagiye kujya baryama kuko hari igihe induru zararaga zivuga kubera abajura.

Ati: “Ndashimira Polisi kuko uyu munsi noneho umuntu ari buryame asinzire, kuko ubusanzwe wajyaga gufata agatotsi ukumva induru ziravuze bati abajura bambuye umuntu cyangwa ngo batwaye itungo rwose Polisi yubahwe.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemeza aya makuru y’ifatwa ry’aba bantu bakekwaho ubujura guhungabanya umutekano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ati: ” Ni byo mu rukerera rw’uyu munsi taliki ya 5 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2024, mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Kibirizi mu Midugudu itandukanye y’Akagari ka Mututu, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka no gufata abahungabanya umutekano, abajura, abateza urugomo n’abakoresha ibiyobyabwenge aho twafashe abantu b’igitsina gabo bagera kuri 19, ubu bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muyira.

Akomeza avuga ko ibi biri mu mukwabu wakozwe wo gushaka no gufata abahungabanya umutekano, abateza urugomo n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Aho agira inama abishora mu byaha kubireka kuko ibikorwa bya Polisi byo kubashaka no kubafata bikomeje kandi bitazahagarara.

SP Habiyaremye kandi asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi batanga amakuru ku bantu bahungabanya umutekano, mu rwego rwo kugira ngo bature mu Midugudu itarangwamo ibyaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *