NEWS
Nyamasheke:Umusore yafatiwe mu cyuho asambanya inka
Ndikumana Enock, umusore w’imyaka 19 wo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, mu Karere ka Nyamasheke, afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gihombo, akekwaho icyaha cyo gusambanya inka y’umuturanyi.
Uyu musore yafashwe mu ma saa tanu z’amanywa ubwo yahengereye nyiri inka agiye guhinga, akajya kuyisanga mu kiraro cyayo atangira kuyikoreraho imibonano mpuzabitsina.
Umwe mu baturage baturanye na Ndikumana, akaba n’umwe mu bamugejeje kuri RIB, yavuze ko igihe yamubonaga yasimbutse urugo agasanga inka mu kiraro itahomye neza. Icyo gihe, Ndikumana yambuye ipantalo ye akayirambika mu kiraro, agatangira gusambanya inka ituje.
Umugore wabonye Ndikumana bwa mbere yavuganye n’umuturanyi we, maze bagaruka kumufata bamufatira mu gikorwa. Bamusanze akomeje gusambanya inka nta bwoba cyangwa ikimenyetso cyo kwikanga, n’ubwo bari bamubonye. Uyu musore yahise ajyanwa ku biro by’Akagari, aho yemereye icyaha atazuyaje imbere y’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwa, Ntibazirikana Denys, yatangaje ko Ndikumana yagejejwe ku biro by’Akagari, akiyemerera icyaha nta soni.
Ati:”Yiyemereye atazuyaje ko yayisambanyije, ndetse yasubiyemo ko atashoboye kubona umukobwa cyangwa amafaranga yo kumwishyura, agahitamo gusambanya inka.”
Nyuma y’ibyo, Ndikumana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihombo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Abaturage bo mu Kagari ka Gitwa batangajwe n’aya mahano, aho bavuga ko Ndikumana asanzwe azwi nk’umuntu udafite akazi kazwi, ndetse bamwe bagakeka ko ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe. Umwe mu baturage yagize ati:
“Twabonaga ameze nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, ariko nta muganga uramusuzuma ngo abyemeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yasabye abaturage gutanga amatungo yabo mu biraro bikomeye kandi bikingiwe, kugira ngo birinde ibyago byo guhohoterwa.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyamuteye gukora iki cyaha ndetse n’uko ikibazo gishobora gukemurwa mu buryo bw’amategeko.