Connect with us

NEWS

Nyamasheke : Umwana w’imyaka 2 yagwiriwe n’igishyitsi arapfa

Published

on

Umwana w’imyaka 2 n’amezi 4 yahanukiwe n’igishyitsi cyari haruguru y’inzu, ababyeyi bari munzu, hanyuma uwo mwana ahita apfa.

Mu mudugudu wa Rubyiruko,Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 2 n’amezi 4 witwaga Niyonkuru Julienne,yagwiriwe n’igishyitsi bari bararanduye ariko ntibagikura haruguru y’inzu, ubwo umwana yari wenyine mu ruhavu rw’inzu y’iwabo iri hagati y’umukingo n’inzu kiramanuka kimwikubita mu mutwe ahita apfa.

Umuturanyi w’umuryango wagize ibyago yavuze ko byabaye mu ma saa sita n’igice kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukuboza,2024.

Ati’: ” Ababyeyi be bombi bari bari mu nzu, abavandimwe be 4 bagiye kwiga, umwana yikinaga hanze wenyine, ajya gukinira mu ruhavu rugabanya umukingo igiti cyari kiriho n’inzu ababyeyi bari barimo.”

Yakomeje ati” Ababyeyi bumvise ikintu cyikubise ku nzu,basohoka bagiye kureba, basanga ni cya gishyitsi kimanutse cyikubita mu mutwe w’umwana ahita apfa kinikubita ku nzu kirayisatura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Hagabimfura Pascal avuga ko basanze nyir’uru rugo yaratemye igiti cyari haruguru y’inzu ye, ahantu hacuramye, acyasa buhoro buhoro, gishize n’igishyitsi arakirimbura na cyo yari yaratangiye kugenda acyasa buhoro buhoro.

Ati: “Kubera ko cyari ahantu hacuramye, cyamanutse gikubita uwo mwana wari uhari wenyine mu mutwe, kinagwira inzu kirayisatura, ababyeyi bari mu nzu bumvise ikintu kiyikubise basanga ni icyo gishyitsi kiyashije kinabahekuye.”

Yihanganishije umuryango wabuze umwana wawo asaba ariko ababyeyi kujya bakurikirana abana babo kuko kuba umwana yari ari hanze wenyine ababyeyi bombi bibereye mu nzu, bazi ko nta mwana wundi bari kumwe, na bo atabari iruhande, ari uburangare bukomeye bw’ababyeyi.

Yavuze ko RIB yahise ihagera ikora isuzuma ryayo ababyeyi basaba ko bakwemererwa gushyingura umwana wabo nta handi arinze kujyanwa, cyane cyane ko bemezaga ko ikimwishe bakizi,bemererwa kumushyingura.