NEWS
Nyamasheke: Umusore yafatanywe insinga z’amashanyarazi z’aho yakoraga
Iyakaremye Samuel w’imyaka 26, wo mu Murenge wa Shangi wakoraga akazi ko gushyira mubazi z’umuriro w’amashanyarazi ku nzu z’abaturage aho i Shangi, yafatanywe utuzingo 18 tw’insinga z’amashanyarazi zikoreshwa muri mubazi, ahita atabwa muri yombi.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari k’Impala, Umurenge wa Busenge mu Karere ka Nyamasheke mu ma saa mbiri n’iminota 20 z’umugoroba ku wa Kane tariki ya 26 Nzeri,2024, bakaba batazi aho yari agiye kuzigurisha.
Umwe mu bo bakorana yavuze ko bakorera umushinga ukwirakwiza mubazi n’insinga zazo mu nzu z’abaturage mu Mirenge inyuranye y’ako karere (MBH), bakaba batamenye igihe izo nsinga yazikuriye mu bubiko bwazo, akaziba.
Ati: “Twagiye kumva twumva amatelefoni acicikana muri iryo joro ngo Iyakaremye afatanywe insinga z’amashanyarazi ngo bamujyanye kuri polisi ya Shangi, twibaza ukuntu yazibye biratuyobera, uburyo yaciye mu rihumye abari ku bubiko bwazo akazitwara zingana kuriya. Ariko ubwo yafashwe ni amahire kuko umusore nk’uriya ugize amahirwe yo kubona akazi ntakwiye guhindukira ngo yibe.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari Iyakaremye yafatiwemo k’Impala, Nkeshimana Onesphore yabwiye Imvaho Nshya ko yafashwe ku bufatanye n’abaturage bamubonye agenda ameze nk’uwihishahisha atwaye izi nsinga, batanga amakuru, inzego z’umutekano zari mu kazi zimuta muri yombi.
Ati: “Ari mu maboko y’ubutabera ngo abiryozwe,kuko umusore nk’uriya ufite imbaraga,wari unafite amahirwe y’akazi mu gihe abandi bitoroshye kukabona, agahindukira akiba insinga z’amashanyarazi ngo agiye kuzigurisha, ni no kuvutsa abaturage uburenganzira bwo kubona amashanyarasi.”
Yasabye urubyiruko kutivutsa amahirwe y’iterambere nk’uriya kuko byanze bikunze akazi ko yagatakaje,ibyo yibye ntabigejeje aho yabijyanaga, agiye gufungwa iterambere rye ridindire, byose biturutse ku gushaka kubona ibyo atavunikiye kandi yahembwaga.