Connect with us

NEWS

Nyamasheke: Umusore wari ukiri muto yahishije ibicuruzwa bya miliyoni 2,7 Frw

Published

on

Ndagijimana Gilbert w’imyaka 18 yatikirije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 2,7 z’amafaranga y’u Rwanda mu nzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi y’umuriro, mu isantere y’ubucuruzi ya Mugonero, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.

Iyo nyubako yafashwe n’inkongi ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yahiriyemo ibicuruzwa by’abacuruzi 11 bakoranaga n’uwo musore.

Bivugwa ko inkongi yafashe iyo nzu uwo musore yagiye kurya ahagana saa munani z’igicamunsi cyo ku itariki ya 26 Nzeri 2024, ariko ngo icyaba cyayiteye ntikiramenyekana kugeza ubu.

Ndagijimana Gilbert w’imyaka 18 avuga ko nk’umusore wihangiraga umurimo anageze kure asubiye inyuma cyane.

Ati: “Narangije uwa 3 w’ayisumbuye, nza guhangira ubuzima aha kandi nari ntagiye kugera kure kuko kuba nari ngeze hafi 3 mu mwaka umwe gusa nari maze nkora. Nagiye kurya bampamagara nkiriyo bambwira ko byose bihiye ngarutse nsanga nta na kimwe cyakuwemo, ubu nyine ndibaza bikanyobera cyane ko nta n’ubwishingizi nari mfite.”

Uhagarariye abacuruzi muri iyi santere ya Mugonero Nambajimana Jean, avuga ko bategereje iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi, akababazwa cyane n’iki gihombo cy’arenga 19 bagenzi be bagize.

Ati: “Ni igihombo gikabije cyane kitari cyitezwe, cyane ko nta bwishingizi bose bari bafite. Turi kugerageza kubahumuriza ariko ntibyoroshye, hakanewe icyo Leta yakora ngo ibasubize mu buzima busanzwe na ho ubundi birakaze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyi nkongi, akaba yongeye gukangurira abacuruzi kujya bakora bafite ubwishingizi kuko iyo babugira hari uburyo bari kugobokwa.

Ati: “Inkongi yabangirije bikomeye, icyayiteye kiracyashakishwa. Turihanganisha abagize ibyo byago tukanashimira abaturage, ingabo, polisi, ubuyobozi n’izndi nzego zatabaye bikiba bakazimya umuriro utarakwira hose.”

Aka Karere kibasiwe n’inkongi z’umuriro muri ibi bihe, haba ku nzu z’abaturage, amashyamba n’inyubako z’ubucuruzi, hakiyongeraho n’ibiza bikunze kukibasira mu bihe by’imvura.

Meya Mupenzi Narcisse agasaba abaturage kwirinda icyateza inkongi n’ibiza kuko bigaragara ko ibyo byangiza bitagira ingano.