NEWS
Nyamasheke: Umusore afungiwe gutera inda umwangavu w’imyaka 17
Umusore witwa Niyonkuru Valens w’imyaka 23 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwangavu w’imyaka 17.
Uyu musore wo mu Mudugudu wa Bigeyo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, yateye unda uwo mwangavu utuye mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo.
Yafashwe ku makuru yatanzwe na RIB Sitasiyo ya Kanjongo, yashakishaga uwo musore wateye inda uyu mukobwa ufite umwana w’umwaka.
Uwo mwana w’umukobwa wasambanyijwe avuga ko imibereho ye yabaye mibi cyane kubera guterwa inda ari umwana n’uyimuteye akamutererana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie, yavuze ko uwo mwana w’umukobwa yakorewe ihohoterwa.
Yemeje ko uwo mwana w’umukobwa arimo kwitabwaho n’ukekwaho kumutera inda akaba ari mu maboko y’ubutabera.
Ati: “Ubwo biri mu butabera igisigaye ni ugukurikirana ubuzima bw’umwana watewe inda n’ubw’uwo yabyaye kuko hari n’abandi bana b’abakobwa dusanzwe twitaho babyariye iwabo, zikaba ari inshingano zacu kumukurikiranira ubuzima kuko hari ibyo yemerewe. Harimo gufashwa gusubira mu buzima busanzwe no gufasha uwo abyaye kureba ko imikurire ye igenda neza.”
Yavuze ko muri aka Karere ihohoterwa nk’iryo rikorerwa abana b’abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure rigaragara, hakaba ubwo usanga ababyeyi bashaka kubyungira mu miryango.
Yaboneyeho kubwira abaturage ko guhishirw icyo cyaha bitemewe, kandi bihanirwa n’amategeko, uwahohotewe agahabwa ubutabera, uwamuhohoteye akabihanirwa.
Yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga, haba mu babyeyi, mu rubyiruko bagasobanurirwa ububi bw’iki cyaha n’ingaruka zacyo.