Nyirangirimana Euphraise, umugore w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu mvura yaguye ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024.
Nk’uko umwe mu bo mu muryango we yavuze ko, Nyirangirimana yari ari mu rugo ubwo imvura y’igikuba yatangiraga kugwa mu masaha y’igicamunsi. Yaje gusohoka ajya mu gikoni, maze inkuba imukubitira mu muryango w’icyo gikoni, ahita ahagwa.
Yagize ati: “Yari wenyine mu rugo, umugabo we yari yagiye muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, naho umwana wabo yari yagiye kwa nyirakuru. Amakuru amaze kumenyekana ko inkuba imwishe, twahise duhuruza ubuyobozi bw’Akagari n’inzego z’umutekano.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutumizwa kugira ngo rugire icyo rubivugaho, maze umurambo wa Nyirangirimana ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mbere y’uko usubizwa mu rugo no gushyingurwa ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, yemeje aya makuru. Yongeye gusaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura, abibutsa kwirinda ibikorwa bishobora gutuma bakubitwa n’inkuba, birimo gukugama munsi y’ibiti cyangwa ku mitaka, kuvugira kuri telefoni, no gucomeka ibyuma mu gihe cy’imvura.
Nyakwigendera asize umugabo n’umwana umwe.