NEWS
Nyamasheke: Umugabo yafatanywe amafaranga y’amiganano yari amaze kwishyura inzoga yari anyoye mu kabari

Mugenzi Vincent w’imyaka 51, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amiganano yari amaze kwishyura inzoga yari anyoye mu kabari.
Mugenzi ni uwo mu Mudugudu wa Kakirenzi, Akagari ka Gisari, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, wari ucumbitse mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Ninzi, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke.
Umwe mu bari muri ako kabari kari mu isoko rya Rwesero muri uwo Murenge wa Kagano, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yakabasanzemo mu ma saha y’umugoroba yo ku wa Kane, tariki ya 30 Mutarama 2025, agura icupa ry’urwagwa ararigotomera, afata irya 2 ahereza nyir’akabari inoti y’amafaranga 5 000 imeze nk’iyanyagiwe, ayirambuye abona imeze nk’aho irimo inoti 2.
Ati: “Hahise haba urusaku rwinshi mu kabari, twese dufasha nyir’akabari kureba neza, tubona iyo noti ntimeze nk’izo dusanzwe tuzi, nyir’akabari ahita yitabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano.
Uwo mugabo afashwe yavuze ko iyi noti yayihawe n’umugore atabashije kumenya amazina wari umuguriye urusenda rw’amafaranga 10 000, ayimuhamo, na we ko atari azi ko ari amiganano.’’
Yavuze ko ahombye cyane kuko uwo mugore wamuguriye urwo rusenda aho asanzwe arucururiza mu isoko rya Kirambo, akanarucururiza mu rya Rwesero, yamuhangitse iyo noti, aho yari yabanje kumugurira uw’amafaranga 5 000, aragaruka agura urw’amafaranga 1 000, undi amugarurira amafaranga 4 000.
Ati: “Ntituzi niba ibyo yavugaga ari byo cyangwa ari amatakirangoyi, cyane cyane ko mu Murenge duhana imbibi wa Rangiro, hamaze iminsi havugwa abafatanwa amafaranga y’amiganano, bamwe bakaba bafunze, tugakeka rero ko babonye bahagurukiwe bakaza muri uyu wacu wa Kagano.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, avuga ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kagano, aho ari gukurikiranwa ngo agaragaze iby’ayo mafaranga.
Ati: “Yashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya RIB ya Kagano ari gukurikiranwa.’’
Yavuze ko nyuma yo kubona ko hari abashobora gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage, nk’ubuyobozi bw’Umurenge, bafashe ingamba z’ubukangurambaga mu baturage, bakajya bagira amakenga igihe babonye amafaranga bashidikanyaho, babona bakeka ko atari mazima, bagatanga amakuru bikagenzurwa.
Yasabye abaturage, cyane cyane abacuruzi bakora ku mafaranga buri mwanya kujya bashishoza ku mafaranga bahabwa, kuko umucuruzi ashobora kurangara agahabwa ayo miganano, uwayamuhaye yamara kwigendera, atanamumenye, akaba ari we uyafatanwa akabihanirwa kandi atazi uburyo yamugezeho, cyangwa se akamuhombera mu bundi buryo kubera kwakira amafaranga adashishoje.
Naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 269 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange uko ryahinduwe kugeza ubu, aho yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarengeje imyaka 7.