NEWS
Nyamasheke: Umugabo wari umaze amezi 8 ataye urugo rwe yakubiswe izakabwana n’abo mu rugo yinjiye
Mugemangango Thacien umaze amezi 8 yarataye urugo rwe akinjira umugore baturanye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, yahuye n’uruva gusenya ubwo yatahaga muri urwo rugo yinjiye umugore n’abana be bakamuhondagura bakamugira intere.
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, yari amaze imyaka irenga 5 afitanye amakimbirane n’umugore we w’isezerano ashingiye ku mutungo, aho umugore we yamushinjaga kwaya umutungo w’urugo.
Umukuru w’Umudugudu wa Kirehe Ngendahimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya, ko amakimbirane yabo ubuyobozi bwagerageje kuyacoca birananirana.
Ati: “Amakimbirane yabo yaje gufata indi ntera bakajya bahora mu ntonganya z’urudaca, umugore akajya ata urugo akigendera yamara nk’icyumweru akagaruka noneho hakahukana umugabo na we akajya kwa nyina hashira iminsi akagaruka bityo bityo.”
Avuga ko icyo kimeze nk’umukino w’injangwe n’imbeba cyakomeje, ubuyobozi bw’umudugudu bugerageza kubikemura biranga.
Umwaka ushize umugore yarahukanye amara icyumweru, agarutse umugabo aba ari we noneho ugenda akodesha hafi aho, inzu ayimaramo igihe gito atangira gucudika n’umugore baturanye utagira umugabo ariko ufite abana 4 yabyaranye n’abagabo batandukanye.
Bari bamaranye amezi 8, kandi baturanye n’urugo rw’umugore w’isezerano. Mudugudu Ngendahimana avuga ko intandaro yo gukubitwa akanakomeretswa mu mugongo byaturutse ku bukwe bwabaye mu baturanye ku wa 18 Kanama 2024.
Mudugudu Ngendahimana ati: “Ubwo bukwe umugabo yari yabutahanye n’iyi nshoreke ye, bahahurira n’umugore mukuru, umugabo ata inshoreke ajya kwicarana n’umugore mukuru bibabaza cyane inshoreke. Iby’ubukwe babivuyemo batangira gushyamirana uko ari batatu.”
Nyuma yo gushyamirana, umugabo yatahanye n’iyo nshoreke.
Ku wa 18 Kanama umugore w’inshoreke yagiye guhaha mu gasoko ko hafi aho, atashye asanga umugore mukuru n’abana be bihuje bamutegeye mu nzira baramukubita baramukomeretsa.
Yatabawe n’abaturanyi, atashye yanasinze kuko ngo yari yahereye mu kabari mbere yo guhaha, abwira abahungu be, umwe w’imyaka 18 n’uwa 12, ko yakomerekejwe n’umwinjira we afatanyije na mukeba we.
Umugabo wari wagiye mu kiraka cyo kwikorera umuceri, yatashye mu ma saa tatu z’ijoro, agiye kwinjira mu nzu, umugore n’abo bahungu be baramutangira bamubuza kwinjira.
Yarahatirije batangira kumuhondagura, ari bwo binakekwa ko umusore mukuru yaba yaramuteye icyuma mu mugongo.
Mudugudu ati: “Naratabajwe mpagera saa munani z’ijoro, nsanga umugabo aryamye mu nzira ijya kwa nyina ameze nk’uwapfuye, mpamagara ushinzwe umutekano mu Mudugudu turebye tubona ni muzima, dushaka uburyo yajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke. Umugore n’uwo muhungu we bikekwa ko ari we wamukubise cyane tubajyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano.”
Avuga icyakora ko mu masaha y’amanywa bagiye kubona bakabona umugore n’umuhungu we baragarutse, inzego z’ubutabera zibarekuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Akagari ka Rwesero, Ntaganira Evariste, yabwiye Imvaho Nshya ko bagiye gukurikirana iki kibazo kuko iumugore w’inshoreke avuga ko niba uwo mugabo amushaka agomba kuzinukwa umugore mukuru.
Umugore mukuru na we avuga ko adashaka uyu mugabo kuko ngo yamunaniye, ariko iyo uwo mugore yaketseho uwo mugabo amafaranga aramwiyegereza yashira akongera akamushibura ngo nagende yaramunaniye.
Ati: “Ikibazo cyabo tugiye kugicoca mu Nteko y’Abaturage kuko aya makimbirane adakurikiraniwe hafi yazanatera ingorane zagera no ku rupfu.”
Ikibazo cy’amakimbirane mu ngo mu Karere ka Nyamasheke gikomeza kuba mu bihangayikishije nubwo ubuyobozi ntacyo buba butakoze mu gukumira no kwigisha abaturage ibibi by’amakimbirane mu miryango.