NEWS
Nyamasheke: Ukekwaho kwica Igitera kivuye muri Pariki ya Nyungwe arashakishwa
Nsabimana Jean w’imyaka 32 wo mu kagari ka Cyimpindu, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho kwica Igitera cyari kigeze mu Murenge wabo kivuye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Bivugwa ko iyo nyamaswa yavuye muri Pariki ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024, ihingukira mu Mudugudu wa Uwamugisha, Akagari ka Cyimpindu, Umurenge wa Kirimbi.
Umwe mu baturage b’uwo Mudugudu yavuze ko nubwo Umurenge wabo udakora kuri iyi pariki, hari igihe inyamaswa ziyiturukamo zikawuzamo ariko biba gake cyane.
Yavuze ko iyi nyamaswa yageze mu Murenge wabo, abaturage bayibonye bayivugiriza induru nyinshi batangira kuyirukaho bayitera amabuye n’imijugujugu bayita impyisi.
Avuga ko bayikuye mu Mudugudu wa Uwamugisha bayigeza mu wa Rugeregere bayihabije. Ati: “Bayigejeje muri Rugeregere bayicisha inyuma y’urugo rw’Umukuru w’Umudugudu bayirukankaho induru ku musozi zabaye nyinshi. Mudugudu wa Rugeregere yarayibatesheje isimbuka umukingo igwa mu bisheke biri munsi y’umuhanda. Mu kanya gato Gitifu w’Akagari n’abakozi ba Pariki ya Nyungwe bahageze basanga yapfuye.”
Umuturage w’umudugudu wa Rugeregere na we ati: “Dukeka ko ari abo baturage bayishe, ku isonga hari uriya Nsabimana Jean n’ubu ugishakishwa n’inzego z’umutekano kuko ni we wari uri imbere n’amabuye n’imijugujugu ayitera induru yayihaye umunwa.”
Yakomeje agira ati: “Kubera ko uwo mukingo yasimbutse kuri uwo muhanda hari Rigole yubakishije sima, abakozi ba pariki baje kuyireba bagasanga yapfuye bakadukoresha inama mbere yo kuyitwara.”
Abo baturage bavuga ko iki gitera cyasagariwe kuko ubusanzwe ngo kitaryana nta n’uwo cyanduranyaho, akaba nta n’umwe uvuga ko cyamuririye imyaka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimpindu Mukakayumba Cécile, avuga ko ubwo yahuruzwaga n’Umukuru w’Umudugudu wa Rugeregere na we yahise ahamagara abakozi ba Pariki.
Gitifu Mukakayumba ati: “Mudugudu akibimbwira nahamagaye abakozi ba pariki duhurira muri ibyo bisheke by’umuturage dusanga iyo nyamaswa yapfuye. Twahise dukoresha inama abaturage bari bahari, abakozi ba pariki babibutsa ko kizira kikaziririzwa kwica inyamaswa ivuye muri iriya pariki, bibutswa akamaro kayo ko nubwo batayituriye ibyiza byayo bibageraho.”
Gitifu Mukakayumba yabwiye Imvaho Nshya ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Nsabimana Jean akomeje gushakishwa ngo abibazwe, anavuge abandi bari kumwe kuko ari we Umukuru w’Umudugudu wa Rugeregere yabashije kumenyamo.
Avuga ko kuyica ari ikosa rikomeye bakoze kuko hari n’izindi zigeze kuhaza, babwira abakozi ba Pariki baza kuzitwara.
Bibaye hashize umunsi umwe gusa iyi Pariki itembereje Komite nyobozi z’Imidugudu mu Mirenge yose y’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi ituriye iyi Pariki, igikorwa cyamaze icyumweru cyose.
Hari hanashize ukwezi n’igice habayeho ubukangurambaga bwakozwe n’iyi Pariki bwo gukangurira abaturage kuyibungabunga, birinda ibyayangiza birimo inkongi y’umuriro, kwica inyamaswa zayo n’ibindi birimo kurwanya ba rushimusi.
Aba bakozi babwiye abaturage ko igihe babonye inyamaswa yaho ibagezeho, aho kuyirukaho cyangwa kuyica bahamagara bakaza kuyitwara, haba hari ibyo yangije bikarihwa ariko igatekana.