Connect with us

NEWS

Nyamasheke: Imvura yashenye inzu 24

Published

on

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa 14 Gashyantare mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyamasheke yasize isenye inzu 24, imiryango yazibagamo ikaba icumbikiwe n’abaturanyi.

Imiryango 24 iri gusembera irimo 14 yo mu Murenge wa Kirimbi, umunani yo mu Murenge wa Gihombo umwe wo mu wa Macuba n’umwe wo mu Murenge wa Kanjongo.

Bamwe mu baturage bo muri ako Karere bahuye n’Ibiza bavuze ko bivuza gutabarwa n’Akarere kugira ngo babone aho barambika umusaya.

Umuturage wo mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, yagize ati: “Akagari kacu kibasiwe cyane kuko inzu 8 zose zasenyutse, tukaba turi hanze rwose kuko hari nk’abafite imiryango minini kandi n’abaturanyi babo inzu babaye babacumbikiyemo bazikoreshaga.”

Yavuze ko bitewe n’ubucucike ndetse n’imiterere y’aho bacumbikiwe n’abaturanyi bashobora kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda.

Undi wo mu Murenge wa Gihombo,ati: “Meze nk’urara hanze rwose kuko aho umuturanyi yanshumbikiye ari hato cyane, dusa n’abahahariye abana kuko ntitwahakwirwa kandi nta bushobozi mfite bwo guhita niyubakira.”

Yavuze ko ubuzima babayemo byagorana ko babumaramo ukwezi, akomeza agira ati: “Imvura idusenyera ntiyaduteguje, tugasaba Akarere kwihutisha ikibazo cyacu tukava muri iyi mibereho mibi twashyizwemo n’ibi biza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré, yavuze ko iyi mvura yari irimo umuyaga mwinshi cyane yahuriranye a n’uko zimwe mu nzu zari zishaje cyane izindi zitaziritse ibisenge.

Ati: “Yari imvura ivanze n’umuyaga mwinshi cyane, itwara ibisenge, ahandi amazi yinjira mu nkuta inzu zirasenyuka. Abahuye n’ibyo biza bacumbikiwe mu baturanyi babo. Icyihutirwa cya mbere tugomba gukora nk’ubuyobozi ni ukubashakira uburyo bongera kubona aho baba, ni byo biri gukorwa. Ikipe yacu y’Akarere iri kubarura ibyangiritse byose n’ibikenewe ngo bongere kubona aho baba, ibindi bikazakurikiraho.”

Avuga ko batahita batangaza agaciro k’ibyangiritse kuko iyo kipe y’Akarere ikibibarura, hanyuma iyo bigaragaye ko uwahuye n’ibiz nta bundi bushobozi yabona bwo kwirwanaho, Leta yagennye uburyo afashwa.

Akarere gakorana na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) mu mishinga yo gufasha abahuye n’ibiza.

Ati: “Ikindi ni ingamba zo kwirinda. Akenshi na kenshi usanga inzu zihitanwa n’imiyaga nk’iyo ari izifite ibisenge bitaziritse. Ubwo rero turasaba abaturage kuzirika ibisenge kuko bitwara atarenga 7.500, nyamara inzu yasenyutse kuyisana bitwara hagati y’amafaranga 500.000 na miliyoni, amabati yonyine yatwara agera ku 300.000. Umuturage rero aho kuzategereza gusenyerwa n’ibiza ngo asembere, ategereze ak’imuhana, yashaka ayo 7.500 akazirika igisenge cy’inzu ye.”

Visi Meya Muhayeyezu avuga kandi ko abaturage bakwoye gutera ibiti hafi y’inzu zabo ariko bitazegereye kuko bigabanya umuvuduko w’umuyaga.

Yanasabye kandi abakiri mu manegeka kuhimuka mu maguru mashya kugira ngo birinde ingaruka zishobora kubageraho isaha n’isaha.

Aboneraho gushimira imiryango yemeye kwakira iyahuye n’ibiza avuga ko umuco nk’uyu wo gutabarana usanzwe muri aka Karere ari na ko abasaba kuwukomeraho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *