NEWS
Nyamasheke: Abantu 11 barimo umugore batawe muri yombi

Abantu 11 bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe harimo n’umugore 1 barimo abasanzwe ari abacukuzi abandi bakaba ari abafite imirima icukurwamo amabuye y’agaciro n’abacukuzi banafite iyo mirima.
Abo bafashwe ni abo mu Midugudu ya Butangata, Winkamba, Buhinga, Yove, Ruvumbu, Gasebeya, Bushekeri, Kirombizi na Karambi, mu Tugari twa Mpumbu, Nyarusange na Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, bose banafatanywe ibikoresho bakoreshaga.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Buvugira yavuze ko bamwe bitwikira ijoro bagacukura, abandi bagacukura ku manywa ntawe ubabona.
Ati: “Bacukura rwihishwa zahabu mu mirima y’abaturage ariko baba bafite uburyo babyumvikanyeho, abandi bakaba abacukuzi bicukurira mu mirima yabo, bakaba bazi ko bitemewe kuko baganirijwe kenshi n’ubuyobozi ariko ntibumve. Kugeza ubu ntituzi aho bayigurisha cyangwa abaza kuyibagurira, ariko ubwo bucukuzi bwo burakorwa, ni yo mpamvu bafashwe.”
Undi wo mu Mudugudu wa Winkamba ati: “Uretse ko bishobora guteza impanuka y’ibirombe byabagwaho bakaba banahasiga ubuzima nk’uko tubyumva ahandi, ubu bucukuzi butemewe bunangiza cyane ibidukikije kuko aho bacukuye bahasiga isuri nyinshi cyane ikamanura ubutaka ibujyana mu mibande kuko ibiti byose byakabufashe baba babirimbuye, n’imigezi bayungururiramo iyo zahabu bakayangiza cyane.”
Bavuga ko haba hari n’impungenge ko bashobora kurwaniramo igihe bananiwe kumvikana kuri zahabu bacukuye, bakaba banicana kuko umutekano wabo uba utarinzwe, hakaba n’impungenge z’amazi areka muri ibyo birombe basiga bishinyitse, batabisibye ashobora kororokeramo imibu itera malariya, gufatwa kwabo bigatuma nibura hagira ibyobo baba baracukuye bisibwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Muhayeyezu Joseph Désiré, avuga ko abafashwe bari gukurikiranwa.
Ati: “Bari gukurikiranwa n’abandi bazajya babigerageza bazajya bafatwa kuko ibyo bakora bitemewe. Muri abo, harimo abo twasanze bacukura zahabu mu mirima yabo n’abacukura mu y’abandi. Icyo tubasaba ni ukubireka kugira ngo bitabateza ingaruka zo gukurikiranwa n’amategeko.’’
Yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bukomeje kugira inama abari muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kubuvamo, anavuga ko bazakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibikorwa binyuranyije n’amategeko, no gukomeza gukorana n’ibigo bicukura byemewe n’amategeko ngo birinde imbago byahawe.