Connect with us

NEWS

Nyamasheke : Abantu 30 bafashwe basengera mu rugo bamwe batabwa muri yombi

Published

on

Abaturage babarirwa muri 30 basengera mu madini atandukanye bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo barimo gusenga mu buryo bunyuranye n’amategeko, bamwe baraganirizwa abandi babiri bo barafungwa.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Muyange, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, mu rugo rwa Nyinawabega Béatrice watawe muri yombi ari kumwe na Bisengimana Cassien w’imyaka 29 wari uyoboye ayo materaniro.

Bivugwa ko iyi yari inshuro ya 3 Bisengikana afashwe ateranyije imbaga y’abantu basenga mu buryo butemewe.

Uwatanze amakuru yavuze ko bari batangiye gusenga mugitondo, bafatwa mu masaha y’amanywa.

Ati: “Ni abo mu madini n’amatorero atandukanye barimo 14 bo muri ADEPR, 7 ba Méthodiste, 7 ba Kiliziya Gatolika, umwe w’Umudiventisiti n’umwe wo mu Itorero rya Gosheni. Bose bahise bajyanirwa rimwe ku Biro by’Aagari, sinamenye ibyakurikiyeho.”

Umwe mu bari muri ayo masengesho akarekurwa nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi, yavuze ko yaje gusenga yumva nta kosa afite ariko nyuma yo kuganirizwa yasanze ari amakosa.

Ati: “Numvaga guteranira mu cyumba cy’amasengesho nk’uko na mbere twakuze tubisanga, kiri mu rugo rw’umuntu tugasenga, tugahimbaza Imana, ntawe dusakurije cyangwa tubujije umutekano kuko hari kumanywa y’ihangu nta kibazo.”

Yakomeje ati: “Ubuyobozi bumaze kutuganiriza, bukatubwira ko bitemewe, ko gusenga umuntu atekanye neza ari ugusengera ahemewe, mu rusengero ruzwi, rwemewe, bakaturekura tugataha.

Twanyuzwe tugiye kubwira n’abandi ko ahemewe gusengera ku bantu benshi ari mu rusengero gusa, ubutayu n’ibyumba by’amasengesho bitemewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemeye ko abafashwe basenga bitemewe n’amategeko ari abantu 30, bajyanwa n’ubuyobozi ku Biro by’Akagari kuganirizwa.

Gusa babiri barimo nyir’urugo waremesheje ayo materaniro iwe n’uwayayoboraga bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rurebe niba mu byo bakoze bitagize icyaha, ubu bakaba nafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi.

Meya Mupenzi yakomeje agira ati: “Abandi bashobora kuba bagiyeyo ari ugukurikira abo 2. Baganirijwe babwirwa ububi bwo gusengera ahatemewe n’ingaruka zabyo, haba ku mutekano wabo ubwabo no ku w’aho basengera hatemewe.”

Yasabye abashaka guterana kubera imyemerere bagomba kujya ahemewe, kuko n’abashobora kubyitwaza kubera ko insengero zimwe zahagaritswe baba bibeshya kuko izahagaritswe ari izitujuje ibisabwa, izibyujuje zisengerwamo ari zo bakwiye gusengeramo, cyane cyane ko izibyujuje ziri hafi gukomorerwa.

Yanasabye n’abandi bose baca mu rihumye ubuyobozi bagasengera ahatemewe, cyane cyane muri ibyo byumba by’amengesho byo mu ngo ko nibajya bafatwa bazajya babihanirwa.

Image