Connect with us

NEWS

Nyamasheke: Abagizi ba nabi batemye inka y’umuturage iri mu kiraro

Published

on

Ntamunoza Francine, utuye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, yahuye n’ibyago ubwo yabyukaga ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, agasanga inka ye yatemwe n’abataramenyekana mu buryo buteye urujijo.

Abo bagizi ba nabi basanze inka mu kiraro bakayica umurizo ndetse bakanayitema umutsi w’akaguru, bikayibuza guhaguruka.

Ibintu byateje amayobera cyane, kuko ikiraro inka yari irimo cyasanzwe kigikinze neza, nta kimenyetso kigaragaza ko cyangijwe cyangwa ko urugi rwaciwe. Iki kibazo cyahise gituma hakekwa byinshi, kuko ntihari hamenyekanye icyateye icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze  ko ikibazo cyamenyekanye ubwo Ntamunoza yatabazaga mu gitondo avuga ko yasanze inka ye yatemwe. Umugabo wa Ntamunoza amaze imyaka itatu afungiye icyaha cy’ubujura, akaba asigaye mu rugo hamwe n’abana babiri.e

Mukamusabyimana yavuze ko iperereza ryahise ritangira, rikaba ryashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo hamenyekane abakoze icyi gikorwa kibi.

Yagize ati: “Aho ikibazo kiri ni uko ikiraro cyasanzwe kigikinze neza nta n’aho cyangiritse. Birakekwa ko uwabikoze yaba afite urufunguzo rw’aho inka yabaga, akaba yarakinguye yamaze kuyitema agasubira agakinga.” Ubu hategerejwe ikizava mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye.

Ntamunoza Francine we yabwiye ubuyobozi ko yabyutse asanga inka ye yatemewe, ariko nta muntu akeka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shangi bwavuze ko uwabikoze ari umugome kandi ko icyo gikorwa gihungabanya umutekano n’ubukungu, ntaho bitandukaniye n’ubw’igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Mukamusabyimana, yasabye abaturage gukomeza gufatanya mu gukurikirana umutekano no gutanga amakuru kugira ngo abagize uruhare muri icyo cyaha batahurwe.

Yanasabye abaturage kwirinda gukwiza amagambo cyangwa gushinja umuntu uwo ari we wese bataramenya ukuri kw’ibyabaye, ahubwo bagategereza ikizava mu iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe. Ibi bizafasha kwirinda amakimbirane atari ngombwa cyangwa urwikekwe rwatera ibibazo mu muryango no mu baturage.