NEWS
Nyamagabe: Abayobozi 10 mu murenge umwe basezeye ku kazi
Mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Musebeya, haravugwa inkuru y’abakozi 10 basezeye ku kazi icyarimwe. Abo bakozi barimo ba Gitifu b’Utugari batandatu hamwe n’abandi bane bashinzwe imibereho myiza (SEDOs) bakekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage.
Ibi byabaye nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 7 Ukwakira 2024, ikagaragaza ko aba bakozi bafite imikorere idahwitse mu micungire y’amafaranga ya mutuel atangwa n’abaturage. Muri iyi nama, aba bakozi bagaragajwe nk’abakoze amakosa akomeye, harimo gukoresha nabi aya mafaranga, aho yari akwiriye kuba afasha abaturage kubona ubuvuzi.
Nyuma y’ibyo, aba bakozi uko ari icumi banditse amabaruwa basezera ku mirimo yabo, icyakora bamwe bakavuga ko bishoboka ko batabikoze ku bushake bwabo nk’uko byatangajwe, ahubwo ko bashobora kuba bategetswe kwandika basezera. Byateye urujijo uburyo abantu bose uko ari icumi bahuriza ku gufata icyemezo cyo gusezera icyarimwe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musebeya, bwemeje ko aya makuru ari impamo, aho Gitifu w’Umurenge, Nkurikiyinka Pierre, yatangaje ko ayo mabaruwa yanditswe n’aba bakozi bose, agasobanura ko basezeye ku bushake bwabo. Yakomeje avuga ko Akarere kari gushaka uburyo bwo kuziba icyuho cy’aba bakozi mu maguru mashya, hagamijwe gukomeza gutanga serivisi nziza ku baturage b’uyu Murenge, birinda ko hari ibikorwa byadindira.
Abaturage bo muri uyu murenge nabo bagaragaje impungenge ku micungire y’ubwisungane mu kwivuza (mutuel), bavuga ko amafaranga yabo yajyaga atangwa hari abayobozi bayakoresha mu buryo butazwi neza, ariko bakavuga ko bafite icyizere ko ikibazo cyakemutse. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwabijeje ko hari abakozi bazashyirwa mu myanya vuba kugira ngo serivisi zisubire ku murongo.
Hari n’amakuru avuga ko hari abamaze gukora ibizamini, bityo ko igihe icyo ari cyo cyose bashobora gushyirwa mu nshingano, basimbura abakozi bavuye mu mirimo yabo. Abaturage bizejwe ko umutekano w’ibikorwa byabo urinzwe neza n’ubuyobozi ndetse ko nta mpungenge z’uko serivisi zizadindira.
Ku rundi ruhande, hari n’abavuga ko ikibazo cyo gusezera kwa aba bakozi kitari ku bushake bwabo, bagendeye ku kuba basezeye icyarimwe, bikekwa ko babikoreshejwe kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho. Icyakora, ubuyobozi bwa Musebeya n’Akarere ka Nyamagabe, ntibwavuze byinshi kuri ibyo byavugwaga n’abaturage.
Mu gihe iperereza rikomeje gukorwa, abaturage basabwa gukomeza gutanga umusanzu wabo wa mutuel no gukurikirana uko amafaranga yabo acungwa, kugira ngo habeho uburyo bunoze bwo kugera ku ntego yo gukomeza kubona ubuvuzi bufatika butangwa binyuze muri ubu bwisungane.