NEWS
Nyabugogo: Nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga babuze aho berekeza
Bamwe mu bacuruzi bakoreraga mu nzu nto na kiyosike Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali barataka ibihombo no kubura aho kwerekeza ibikorwa by’ubucuruzi nyuma yo gusenyerwa bavuga ko ari amabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali.
Kuva iki cyumweru cyatangira Umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa byo gusenya zimwe muri kiyosike n’inzu nto zikorerwamo ubucuruzi mu bice bya Nyabugogo.
Abahakorera bavuga ko babasenyeye bababwira ko bubatse mu buryo bw’akajagari, ariko ko batigeze bamenyeshwa mbere ngo bashakishe ahandi bikaba byatumye bayoberwa.
Abasenyewe barimo abacuruzaga ibyo kurya bitetse, ubuconsho, imyenda abacuruza Mobile Money, ababikaga bakanabikuriza abantu ku mabanki (Mobile Banking) n’abandi bakoraga ubucuruzi buciriritse.
Bagaragaza ko bahangayikishijwe n’imibereho y’imiryango yabo cyane ko bafite abana biga bishobora kugiraho ingaruka.
Mu isura igaragaramo umubabaro bamwe basenyewe babwiye Imvaho Nshya, ko bahangayikishijwe no kongera kubona aho bakorera bikaba byanabateje ibihombo kuko basenyewe barishyuye amaseta kandi batari busubizwe amafaranga yabo.
Nirere Venantie, wakoraga ubucuruzi buciriritse ahazwi nko ku Nkundamahoro yagize ati: “Ubu se uragira ngo nkubwire iki wowe ntubyirebera? (Yerekana aho basenye……), niba aha ari ho hari hantunze n’abana urumva imikorere idapfuye?”
Ukwikora Pastor, yacuruzaga ibyo kurya hagati ya Nyabugogo Modern Market no ku Nkundamahoro avuga ko yari yagiye mu Karere ka Huye ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Nyirinzu amuhamagara amubwira ko umunsi ukurikira agomba kuba yakuye ibikoresho bye mu nzu igasenywa.
Ku wa 14 yahise agaruka ngo amubaze niba amafaranga yari yayikodesheje ayamusubiza kuko yari yamwishyuye amezi atatu ariko aramuhakanira kuko nawe ngo ari mu bihombo.
Ati: “Ari njye simfite aho nkorera kandi n’amafaranga nari nishuye inzu sinzayasubizwa kuko twese twarahombye. Nta n’ahandi nahita mbona aka ubu ndataha mbe nicaye mu rugo ubwo imibereho yanjye n’abana izamenywa n’Imana.”
Gahungu Cyprien, yari Umu Agent (Mobile Money& Mobile Banking) ukorera muri Kiyosike, avuga ko yazindutse aza mu kazi nk’ibisanzwe agatungurwa no guhura n’abantu bari gusenya aho yakoreraga.
Ati: “Nageze hano nje mu kazi ariko nsanga hano abantu benshi ndetse n’inzu yanjye itagihari, mbajije bambwira ko aho nakoreraga hatemewe ndiyakira nta kundi ubu ni ugushaka ahandi.”
Umujyi wa Kigali uvuga ko ubucuruzi bukorwa mu kajagari bugomba gucika kuko bushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, bigatanga isura mbi ahubwo abantu bakumva ko bagomba gukorera ahantu hatekanye.
Nubwo abacuruzi bavuga ko basenyewe batunguwe ariko Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabinyomoje avuga ko bahawe igihe ndetse bakoze n’inama zitandukanye zibasaba kwitegura.
Yatangarije Imvaho Nshya ati: “Hakozwe inama nyinshi zitandukanye zibutsa abantu bakorera ku Nkundamahoro ko bagomba kuhava ariko bikanga ntibahave, twabasabye ko haba ahantu hacururizwa mu buryo bwemewe kuko hari haramaze kuba akajagari kenshi.”
Agaragaza ko ubuyobozi bwagombaga gushyiramo imbaraga zose kugira ngo bimurirwe ahantu hafite umutekano.
Ati: “Ubuyobozi hari igihe dushyiramo imbaraga zishoboka kugira ngo bishyirwe mu bikorwa ari nabyo byabaye muri iyi minsi tugerageza kubakuraho byanze bikunze.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko akavuyo gateza umutekano muke bigatuma ibikorwa by’urugomo byiyongera birimo; ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.
Agaragaza ko abavuga ko badafite ubushobozi bwo guhita bimuka bitewe n’amikoro, ikibazo cyabo ari ukujya aho Umujyi wa Kigali ushaka kubimurira batahashaka ariko akabagira inama ko ahantu hose hemewe bahakorera bigakunda.
Yagize ati: “Abantu bigaragara ko bafite ubushobozi buke tubafasha kwinjira mu masoko amwe n’amwe nkayo twubakiye abazunguzayi, ahubwo ikibazo ni uko umuntu aho ushaka kumuha atari ho aba ashaka kujya ahubwo aba ashaka kuguma ha handi twamaze kubona ko hari ikibazo.”
Icyakoze yavuze ko gukorera muri kiyosike nubwo hari kiyosike byemewe nubwo hari izasenywe ariko asaba ko abazikoreramo bose bazitereka ahantu hatekanye.
Umujyi wa Kigali uvuga ko utazihanganira ibikorwa byose by’akajagari mu Mujyi haba inyubako, ubucuruzi n’ibindi bitandukanye.