Connect with us

NEWS

Nyabihu: Uwahoze mu mashyamba ya Congo agatahuka yatunguwe

Published

on

Umugabo witwa Bikorimana Innocent ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba gusa yahoze muri FDLR yisanzemo nyuma y’aho FPR Inkotanyi ibohoje Igihugu nawe agahungira muri Congo kuko yari mu ngabo zatsinzwe, avuga ko kugeza afite byinshi amaze kugera ho nyuma yo gutahuka.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Bikorimana Innocent yagize ati: “Njyewe njya guhunga nari umusirikare mu 1992 no mu 1993 ariko muri uko kuba umusikare, twaje gutsindwa mu 1994 tujya muri Congo.

Ubwo bamwe twaje gutekereza, tureba imikorere y’abo twahunganye na bo, ntacyo batumarira uretse kuduteranya n’abo twasize muri iki gihugu kandi twarasizemo imiryango, noneho buri wese ati ni ikihe cyemezo nafata. Ni uko nanjye naje ariko bigoye.”

Bikorimana yemeza ko ubu abayeho neza ugereranyije n’uko yari abayeho mu mashyamba.

Ati: “Naje mu Rwanda nta kintu mfite, njya mu ngando hariya i Mutobo, batwigisha uko abantu babana, ariko natwe twarabibonaga kuko wabonaga ibintu by’amajyambere, ukabona ibintu byarahindutse cyane.

Naratemberaga nagera muri Kigali nkabona harahindutse, nareba abaturage bose nkabona bafite inzu nziza, ubundi nkibaza ngo za nyakatsi zabaga aha zagiye he. Bati ni Leta yatwubakiye neza.”

Yakomeje agira ati: “Ubu n’abana banjye bari kwiga, babiri muri bo bararangiza uyu mwaka”.

Bikorimana usigaye akora mu kigo gicunga umutekano, ngo we n’umuryango we ntacyo babaye.

Ati: “Njye mbana n’umugore n’abana banjye. Nkora akazi ko gucunga umutekano kandi mu masaha make aza ku mugoroba ndakajyamo dore n’ubu umugore wanjye yagiye mu kazi, urebye tubayeho neza.”

Ku ruhande rwe ngo uretse ibyo yishimira, Bikorimana Innocent avuga ko gahunda afite ari ukurihira abana amashuri bose barangiza agatangira gukomeza gushaka uko yatera imbere yubaka inzu ye akava mu ikode n’ibindi.

Ati: “Aho nagereye mu gihugu ,ubu abana banjye bamwe bagiye kurangiza kandi ni njye wabigishije bivuye mu mafaranga mpembwa mu kazi. Rero ndateganya ko abana nibarangiza kwiga nzakomeza gukora nkatera imbere kuko mfite ubuzima kandi nkaba nzi gukora turi no mu gihugu gifite umutekano aho umuntu atembera uko ashatse n’aho ashakiye nta kibazo afite.”

Yemeza ko u Rwanda ari amahirwe y’Abanyarwanda , agaragaza ko akiri mu mashyamba yari yaracitswe n’ubuzima kuko ngo abari mu gihugu bari baramusize mu iterambere.