Published
4 months agoon
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kintarure, Umurenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, barataka bavuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari yabo yanze kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli) kandi baramuhaye amafaranga y’ubwisungane ngo abishyurire.
Aba baturage, basaga 30, bavuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa yabijeje kubishyurira ubwisungane binyuze mu ikoranabuhanga, ariko ngo kuva muri Kamena 2024 kugeza muri Nzeri, amafaranga yabo ntarabishyurirwa. Ibi byatumye batabasha kwivuza igihe bageraga ku mavuriro, kuko basanze batanditswe mu cyiciro cy’abamaze gutanga Mitiweli.
Umwe muri abo baturage, Muhimpundu Rosine, yavuze ko yagerageje kujya kwivuza ariko asanga nta bwisungane yanditsweho, kandi yari amaze gutanga amafaranga 6,000. Yagize ati: “Bambwiye ko nkeneye kwivuza ku kigero cya 100%, mu gihe nzi ko natangiye ubwisungane. Ubu ngiye kuzishyura amafaranga angana n’ibihumbi 150 mu bitaro? Turasaba ko Gitifu yatwishyurira Mituweli.”
Undi muturage, Mulindahabi Ildephonse, w’imyaka 65, avuga ko nta ngufu afite zo kugera ku biro by’Akagari, ariyo mpamvu yahisemo kwizera Gitifu akamuha amafaranga ngo ayamwishyurire. Ariko yaje gutungurwa no gusanga nawe atari yishyuwe ubwo yajyaga kwivuza.
Yagize ati: “Natanze amafaranga ngo ayishyurire umuryango wanjye w’abantu 6. Ubu nsaba ko yatugarurira amafaranga yacu kuko bidashoboka ko twarembera mu ngo zacu kubera amakosa atari ayacu.”
Ngabo Innocent, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari ka Kintarure, yemera ko hari abaturage bamuhaye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ngo abishyurire, ariko ngo hari habayeho ibibazo by’ikoranabuhanga bitatuma abantu bahita bandikwa. Yavuze ko atari ikibazo gikomeye, ahubwo ari ugukererwa, kandi ko ari gushaka igisubizo.
Yagize ati: “Biragorana ko umuntu atanga amafaranga uyu munsi ngo ahite yivuza, kuko hari ubwo ikoranabuhanga ritihuta. Gusa niba byarabayeho, twabifata nk’ikibazo cy’ikererwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Ndando Marcel, yavuze ko agiye gukurikirana iki kibazo ubwe, kugira ngo amenye impamvu abaturage batishyuwe ubwisungane kandi bari baramaze gutanga amafaranga.
Yagize ati: “Icyo dusabwa ni ukwizera abayobozi bacu, ariko ni ngombwa ko abayobozi bacu bakora ibyo abaturage baba babahaye. Turakurikirana iki kibazo dufatanye na Gitifu ngo tumenye aho byapfiriye.”
Ubwo yakanguriraga abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gitifu wa Shyira yavuze ko Umurenge ugeze ku kigero cya 86,6% mu gutanga Mituweli. Yongeye gushimangira ko kwizera abayobozi atari ikibazo, ahubwo icyo kibazo kibaho iyo abayobozi batubahirije ibyo biyemeje.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyira bugiye gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo kugira ngo abaturage basubizwe uburenganzira bwabo bwo kubona ubwisungane mu kwivuza.