Published
4 months agoon
Mu Rwunge rw’Amashuri GS Rega Catholic riherereye mu Karere ka Nyabihu, abarimu n’ubuyobozi barasaba ubuvugizi ku kibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri mu mashuri yabo.
N’ubwo gahunda ya Leta ari ukwiga ingunga imwe (Single Shift), iki kigo cy’amashuri kiracyafite ikibazo cyo kwigisha abanyeshuri basaga 60 mu ishuri rimwe, ibintu bibangamira imyigire y’abana ndetse n’imyigishirize y’abarimu.
Umurezi Karinijabo Rugema, wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza muri GS Rega Catholic, avuga ko umubare munini w’abana mu ishuri utuma iyi gahunda ya Leta idashyirwa mu bikorwa neza. Ati:
“Muri iki kigo haracyari ikibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri, bikaba bituma abana batiga rimwe nk’uko gahunda ya Leta ibiteganya.”
Na Sebugeme Mathias, wigisha mu mwaka wa mbere, yagaragaje ko kugisha abana barenga 60 mu ishuri rimwe bibangamira umusaruro wabo mu myigire. Asaba ubuyobozi kongera ibyumba by’amashuri kugira ngo abana bige bisanzuye.
Umuyobozi w’ikigo, Cyimana Mathias, yemeza ko umubare munini w’abanyeshuri mu ishuri ari ikibazo gikomeye. Vumela Jean Bosco, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyabihu, avuga ko iki kibazo kizwi, ndetse ko ubuvugizi bwakozwe kugira ngo byihutishwe. Yavuze ko mu gihe cya vuba hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 17, bigomba gufasha abana kwiga neza batabyigana.
“Mu gihe cya vuba rero haratangira kubakwa ibyumba 17 by’amashuri bisanga ibihari kugira turebe ko abana bakomeza kwiga neza batabyigana.”
Gahunda yo kwigira ingunga imwe, yashyizweho mu Rwanda, igamije gufasha abana kubona uburezi bungana, kwiga hamwe, no guhabwa amasuzuma amwe ku rwego rw’igihugu. Mu 2021, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba by’amashuri bisaga 22,500, ikindi gikorwa kigamije kugabanya ubucucike mu mashuri. Iyi gahunda irakomeje, kandi izakomeza gufasha amashuri nk’aya yo mu cyaro.
Kubaka ibyumba by’amashuri biri mu nzira ni igisubizo gitegerejwe cyane mu mashuri nka GS Rega Catholic, aho abana bashobora kwiga bisanzuye kandi bagatsinda neza.