Connect with us

NEWS

Ntwari Fiacre ashobora gusinyira Ikipe yo mu Bufaransa

Published

on

Umunyezamu mpuzamahanga w’Amavubi akomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze nyuma yo kubura umwanya uhagije muri Kaizer Chiefs

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ashobora gusohoka muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, akerekeza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bufaransa, nyuma yo kubura amahirwe yo gukina bihagije muri iyi kipe ikomeye yo muri Afurika.

Ntwari yageze muri Kaizer Chiefs aturutse muri AS Kigali, agira icyizere cyo kwitwara neza. Gusa mu mikino irindwi yakinnye, yinjijwe ibitego 11, ibintu byatumye umutoza Nasreddine Nabi amukuraho icyizere, ahita asimbuzwa na Bruce Bvuma, ndetse umwanya wa kabiri uhabwa Brandon Peterson.

Nubwo atakigaragara mu kibuga mu mikino ya Kaizer Chiefs, Ntwari yakomeje kwitabazwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, aho yagaragaye mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yinjizwa ibitego bitatu birimo bibiri yatsinzwe na Nigeria n’ikindi kimwe cya Lesotho.

Adel Amrouche, umutoza w’Amavubi, aherutse gutangaza mu kiganiro yahaye ikinyamakuru FAR Post ko nubwo Ntwari atitwaye neza mu gihe gishize, yizeye impinduka mu mikino iri imbere. Yemeje ko hari ikipe yo mu Bufaransa yigeze kumubaza kuri Ntwari, bigaragaza ko hari icyizere cyo kwimukira ku mugabane w’u Burayi.

“Hari ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa yamumbajije tumuganiraho. Gusa ubu ari mu ikipe nziza kandi nzi ko azazamura urwego,” ni ko Amrouche yabitangaje.
“Ni umunyezamu mwiza, nkeka ko igituma atabyerekana ari uko nta mwanya ahabwa. Abakinnyi bagenzi be baramwizera, nanjye ndamwemera, muri make Abanyarwanda baramukunda.”

Ntwari Fiacre w’imyaka 25, bivugwa ko ari mu bakinnyi bashakishwa n’amakipe menshi yo ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Arabie Saoudite, bikaba biteganyijwe ko azabona ikipe nshya mu gihe isoko ryo mu mpeshyi rizaba rifunguye.

Uyu musore afite intego yo kuzamura urwego no kongera kwigarurira icyizere mu kibuga, yaba mu ikipe y’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *