Connect with us

Economy

Ntibyifashe neza mu ruganda Landy Industries (R)Ltd, ruswa y’igitsina n’umutekano mu bakozi biravuza ubuhuha

Published

on

Mu ruganda rukora inkweto rwitwa Landy Industries (R) LTD haravugwamo ibibazo bya ruswa, kudahemba abakozi uko bikwiye ndetse no kunyereza imisoro n’amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi, ubuyobozi bw’uru ruganda bimwe rurabihakana ibindi rukemera ko Bihari. Rwandanews24 yakoze ubucukumbuzi kuri ibi byose bivugwa murabisanga muri iyi nkuru. Umunyamakuru wa Rwandanews24 yamaze ibyumweru 3 ku marembo y’iki kigo asaba akazi mu rwego rwo kumenya ibikorerwa muri iki kigo

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye na Muhirwa ushinzwe ibikorwa by’uruganda(Operator Manager System) avuga ko uruganda rwatangiye mu 2017 gifite intego zo gukemura ikibazo cy’inkweto zikorwa n’abanyarwanda. Icyo gihe inkweto zakorwaga n’abanyarwanda Zari nke.

Mu byo uru ruganda rukora harimo inkweto za plastic, iza caoutchou. Kuri ubu bakaba  bari gukora inkweto zifunze z’abadamu n’abagore.

Ku birebana n’ibivugwa ko abaturage bakora amasaha y’ikirenga dore ko bivugwa ko batangira akazi saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo bagasoza saa mbiri z’ijoro bagakora iminsi 7 kuri 7 nta kuruhuka. Muhirwa yarabihakanye avuga ko abavuga ko bakora amasaha y’ikirenga babeshya.

Muhirwa avuga ko akazi bagatangira saa moya n’igice bagasoza saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba bakagira ikiruhuko cyo kurya cy’iminota 30 bagakora iminsi 6 muri 7.

Mu busesenguzi umukozi aba agomba gukora amasaha 45 mu cyumweru ariko ubuyobozi bw’uruganda bugaragaza ko bakora amasaha 60 mu cyumweru kandi ntibahabwe igihembo cy’amasaha y’ikirenga. Ukuri guhari nk’uko uyu munyamakuru yabyiboneye akazi gatangira saa kumi n’ebyiri n’igice kagasozwa saa mbiri z’ijoro hakajyamo irindi tsinda risoza akazi saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Ku birebana n’amasaha y’ikirenga Bwana Muhirwa avuga ko bajya bakora amasaha y’ikirenga bitewe n’ingano y’abakiriya bafite.

Umunyamakuru yamubajije niba koko bishoboka ko bagira amasaha y’ikirenga kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru ukwezi kugashira umwaka ugashira indi igataha yashubije ko abakoze amasaha y’ikirenga babihembewe.

Abajijwe kwerekana aho bahembeye ayo masaha y’ikirenga yavugwaga Bwana Muhirwa yaracecetse ntiyagira icyo asubiza. Nyuma umunyamakuru yongeye kumwibutsa kwerekana aho bahembeye amasaha y’ikirenga maze asubiza ko tuza kubireba dushoje ikiganiro.

Guo Jin Lu,  Nyiri uruganda rwa Landy industries (R) ltd

yavuze ko kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyira uru ruganda mu Rwanda, ari umutekano waho

Muri uru ruganda kandi haravugwa ikibazo cyo gukatwa amafaranga mu buryo budasobanutse ndetse amatangazo aramanitse ku muryango ukinjira mu kigo. Ayo mafaranga akatwa mu buryo bukurikira:

Uwibagiwe Badge akatwa 500Fr, kujya kwituma ugakererwaho umunnota umwe ukatwa amafaranga 1000, uwasibye umunsi umwe agakatwa amafaranga 20,000Fr. Hamaze kwiyirukana abakozi barenga 30 bazira kuba barakaswe amafaranga bikageraho bagasanga aribo barimo umwenda uruganda kurusha kuba arirwo rubarimo umwenda ubwabo bakababona nta kindi gisigaye aho gukorera mu gihombo ko basezera mu kazi. Bwana Muhirwa yagize ati “Sinemeranya nawe cyane ko ahantu hahurira abantu benshi iyo batageze kuri source babeshywa byinshi. Ibyo ntabiharira ntiwakata umukozi kuko yagiye kuri tuwalete kandi nawe ujyayo. Ibyo nta shingiro bifite. Nk’uko nabivuze uru ni uruganda tuba dushaka guproducinga buri kantu. Nk’uko mubizi dukora amasaha 24 kuri 24. Ibyo byumvikanisha imbaraga dushyiramo kugira ngo produits ziboneke zihagije. BityoMuri policy za company dushobora gushyiraho policy zo gufavoriza abantu kugira ngo bitabire umurimo kandi ku gihe. Imashini ziraninga (zikora) amasaha yose. Uyu munsi niba twesipekitinga(tugenzura) abakozi 400 kubera ko nta policy zibafata ngo bakore bitabire umurimo ugasanga uyu munsi haje abantu 200 urumva ko biteza igihombo. Bityo rero dushyiraho ingamba zimwe zisa zo kwitabira amasaha kandi buri gihe.”

Ku birebana n’ikiruhuko cya saa sita kidatangwa Bwana Muhirwa yavuze ko nta mpamvu yo gusohoka mu kigo kuko mu ruganda harimo resitora.

Naho kuba baruhuka iminota 30 gusa yagize ati  “Baruhuka isaha. Icyakora icyo nemera ntabwo abakozi bagira mu kiruhuko isaha imwe. Bafata team runaka abantu 3 bakagenda bagafata lunch bakagaruka hakajyayo abandi gutyo gutyo.”

Hu Ting Tina, umufasha wa nyiri uruganda, afatanyije n’umugabo we nibo bashoye amafaranga mu gushinga uru ruganda

 

Ku kibazo cy’uko hari abakozi birukanywe bazira kuba bakerewe muri lunch iminota 5 kugeza kuri 25 Bwana Muhirwa yagize ati “ abantu birukanwa ntibaze kutumenyesha. Birumvikana dufite team y’abakozi barenga 2000 ntihabura urengana ariko arengana akwiye kuza hano agafashwa kurenganurwa aho kujya kubivuga hanze.

Uru ruganda ruvugwaho nanone ko rudatanga amasezerano arambuye y’akazi ko batanga amasezerano y’amezi 3 yashira abakozi bagahita birukanwa bigatuma kuri uru ruganda hahora urujya n’uruza rw’abakozi baje gusaba akazi.  Ngo impamvu batinya gutanga kontaro ndende Ikibazo tugaruke ku masezerano y’akazi, abakozi ba hano nta masezerano y’akazi bagira.

Bwana Muhirwa yavuze ko iby’ayo makuru atabizi naho ku bijyanye n’uko hahora abakozi baje gusaba akazi yagize ati “ Abantu bakeneye akazi dufite ikigero cy’ubushomeri kiri hejuru. Si igitangaza ko abakozi bashobora kwicara hariya bategereje akazi”

Yabajijwe impamvu ibi biba ku ruganda rwabo gusa ku zindi nganda baturanye bitahaba kandi bigafata umwaka kuzamura ku myaka irenga itanu bihaba  yagize ati” Nk’uko leta idushishikariza gushaka umurimo niko abantu bari hariya baje gushaka umurimo. Ni ukuvuga ko dufite abakozi. Company yatangiye 2014 dufite abakozi barimo kuva 2017. Ese abo bakora bate niba umuntu amara amezi 3 bakamwirukana. Iyo myaka 5 bamaze bayikora bate niba umukozi akora amezi 3 bakamwirukana. Nanjye muvugana hano uyu ni umwaka wa 2 ndi hano.”

Umunyamakuru ati Wowe n’abo uvuga bakora mu biro ariko abakora imirimo iciriritse itari iyo mu biro birukanwa nyuma y’amezi3.

Muhirwa yagize ati “N’abandi barahari hano dutanga contract y’amezi 3 yarangira tugatanga iy’amezi6 yarangira tugatanga iy’umwaka.”

Yabajijwe byibura kwerekana contract y’umukozi umwe byibura wasinyiwe iy’umwaka umwe cyangwa amezi 6 yagize ati “ Contract turazifite”. Nubwo yemera ko bazifite ariko ntiyigeze byibura yerekana imwe muri izo contract nk’uko umunyamakuru yari yabimusabye

Muri uru ruganda havugwamo ruswa ishingiye ku mafaranga n’ishingiye ku gitsina. Uburyo bwo kwinjira mu kazi ugomba gutanga ruswa yaba iy’amafaranga cyangwa iy’igitsina ndetse n’amatangazo amanitse yiyama izi ruswa cyane cyane ishingiye ku mafaranga niyo yamanitswe igihe kirekire.

Umunyamakuru yamubajije kuri ruswa ishingiye ku gitsina maze arabyemera agira ati “Iyo caisse yigeze ibaho ariko simvuga ko iva mu buyobozi nyirizina kuko abakozi benshi baba bashaka akazi. Turabizi ko hari umukozi waca mu rihumye ubuyobozi akajya kwaka amafaranga ushaka akazi amubwira ko azakamuha niyo mpamvu ubona ubuyobozi bwabihagurukiye bukamenyesha buri muntu wese ugusaba amafaranga avuga ko azaguha akazi ko bidashoboka hano. Twagiye duhura n’abantu bavugaga ko babasabye amafaranga bababwira ko bazabaha akazi ariko twababaza ngo ni bande babasabye amafaranga bakabayoberwa ariko bagasobanura uburyo bari bambaye tugasanga ari abakozi bacu. Ni muri ubwo buryo twashyizeho iryo tangazo kugira ngo dukumire ntibizongere kubaho ukundi.”

Nubwo yemeye ko na ruswa ishingiye ku gitsina ihari ariko yanze kugira byinshi ayivugaho yibanda ku y’amafaranga. Umunyamakuru yamubajije  ibya ruswa ishingiye ku gitsina itangwa kugira ngo umuntu ajye mu kazi , Muhirwa yamubajije abatanga iyi ruswa avuga ko itangwa n’abakozi bato birukanywe mu kazi bashaka kukagarukamo. Umunyamakuru wa Rwandanews yamweretse inyandiko y’umukozi wiyemerera ko yasambanyijwe n’umukuriye mu kazi ubwo yari amaze kwirukanwa, akaba yaremeye kwitanga kugira ngo agaruke mu kazi

Bwana Muhirwa yagize ati “ Icyo kirenze icyaha cyo mu kazi cyakagombye  cyakageze   mu buyobozi bwa leta.

Icyo kirenze icyaha gisanzwe cyo mu kazi cyakagombye  cyakageze   mu buyobozi bwa leta. Ni ukuvuga ubutegetsi n’izindi nzego nk’izo. Iyo ruswa ntayo nzi. Nta muntu nzi ukora ibintu nk’ibyo uhari. Niba ahari sinumva impamvu yaba akiri hano kuko leta idushishikariza kubirwanya kuko ni icyaha gikomeye.

Umunyamakuru yamubajije niba yaba yageze muri service za security ngo bamuhe amakuru ahagije kuri iyi ruswa ishingiye ku gitsina. Bwana Muhirwa yashubije ko bakorana umunsi ku wundi. Ahubwo yahise abaza umunyamakuru uburyo amenya aya makuru bo batayazi.

Kuri iki kibazo rwandanews24 yagize iti”Hari umukozi waraye asambanywa ijoro ryose nyuma yo kwirukanwa azira ko yambaye bodaboda bivugwa ko zikorerwa hano we akavuga ko zisa. Uyu mukozi yarirukanywe Ariko derick wari Supervisor we amubwira ko ari bumusubize mu kazi niyemera bakararana. Yari yirukanwe ku itariki ya 22 Ukuboza 2024 hari ku cyumweru. Bucyeye ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 hari kuwa mbere yagarutse ku kazi abasirikirite banga ko yinjira ko yari yaraye yirukanywe. Uwo mukobwa yavuze ko yemerewe akazi na Derick kuko bararanye ijoro ryose. Yasabwe n’abasekirite kubishyira mu nyandiko akabisiga ubundi akinjira agatangira akazi. Niko byagenze n’inyandiko Rwandanews24 irayifite.Uwo mukobwa yitwa Niyoniringira Goreth nanubu aracyari mu kazi.

                     Ibaruwa yanditswe na Goreth ihamya uburyo yasambanyijwe ijoro ryose na Supervisor kugira ngo asubizwe mu kazi

Bwana Muhirwa yagize ati “Iyo caisse ntayo nzi ariko Sintekereza ko mu Rwanda twaba tugifite umuntu urengana gutya dufite ubuyobozi. Ntanegere n’ubuyobozi bwa Company. Birumvikana niba uwo muntu ari supervisor dufite ubuyobozi burenze umusepervisor kuko ubuyobozi ntiburangirira kuri Supervisor dufite administration nini. Sinabihakana cyangwa se ngo mbyemeze. Ariko in case byaba bibayeho….. Ati” Impamvu ntemeranya nawe 100% sinumva ukuntu byabaho dufite ubuyobozi ntugire uwo ubibwira niyo mu buyobozi bw’ikigo byaba byanze wasohoka ukajya hanze ubuyobozi busanzwe bukagukemurira ikibazo bukakurenganura.”

Nyuma yo kubazwa iki kibazo Bwana Muhirwa yahise agenda avuga ko ahamagariwe indi mirimo mu ruganda. Yaje gusimburwa nusanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi Bwana Emmanuel Nduwayezu ageze imbere y’umunyamakuru ahindura inshingano avuga ko ashinzwe gusemura.

Umunyamakuru yagarutse ku kibazo cya Niyoniringira Goreth amwereka inyandiko Niyoringira ubwe yiyandikiye avuga ko yasambanyijwe kugira ahabwe akazi. Yavuze ko iyo dosiye atayizi Ati “ Ntabyo tuzi nitugira ibyo tumenya tuzababwira tugiye kubikurikirana”.

Hagarutswe nanone ku kibazo cy’umutekano mu kazi maze hagarukwa ku kibazo cy’abakozi batambara mask mu kazi, ingofero zirinda umutwe.

Bwana Emmanuel Nduwayezu yashubije ko ntabihari. Umunyamakuru yamubwiye ko yagezemo azi neza nta numwe ubyambaye ndetse amubwira ko niba ashaka guhinyuza yaza bakajya mu ruganda hagati bakirebera bari kumwe ubundi interview igakorerwamo, yagize ati “ Ngirango ibikoresho by’ubwirinzi birahari ikibazo n’uko bishobora gusaza bagatumiza ibindi hanze bigafata igihe. Icyo ntavuga nuko ni ukwemeza ko Bihari 100% ariko biba Bihari”

Umunyamakuru yamubajije impamvu ibyo bikoresho byaba Bihari hakaba nta mukozi n’umwe ubyambaye

Yavuze ko atemeranya n’uyu munyamakuru. Umunyamakuru yamusabye ko bajyana akabimwiyerekera imbonankubone. Yagize ati”Nujya gutaha tuhanyure. Iby’ibanze birahari. Kuba bidahari nuko biba byashize nabyo birimo biraza biri mu nzira kuva kuri za uniformes, gants udupfukamunwa bitewe naho ugiye gukorera. Ntabwo navuga ko bihagije.”

Igihe cyo gutaha kigeze yangiye umunyamakuru wa rwandanews24 kuhanyura ndetse amubuza gufata ifoto iyo ariyo yose yaba mu ruganda imbere ndetse no hanze yarwo.

Mu ruganda imbere abakozi bari mu kazi

Muri iki kiganiro hagarutsweho nanone ikibazo cy’abakozi bakora amasaha y’ikirenga ntibayemberwe ndetse n’abakozi badatangirwa umusoro n’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi. Ku bijyanye n’amasaha y’ikirenga kimwe na mugenzi we yarabihakanye avuga ko nta Bihari naho ku bijyanye no kudatanga umusoro n’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi Bwana Nduwayezu Emmanuel yavuze ko nta n’umwe bataratangira imisoro n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi.

Nyuma y’uko umunyamakuru avuye muri iki kigo, habaye umukwabu ukomeye wo kumenya umukozi waba yahaye Rwandanews24 amakuru y’ibibera mu ruganda ariko ntiyaboneka. Abibasiwe cyane muri uyu mukwabu ni abashinzwe umutekano aho biswe ko ari abagambanyi

Nyuma kuva mu kwezi kwa mbere kugeza magingo aya, Nduwayezu Emmanuel utaravuzwe mu bihe bya mbere kuba yarijanditse muri ruswa, kuri ubu niwe wari ugezweho aho ngo yari yahawe misiyo yo gushakira abakozi uruganda.

Uyu mugabo kugira ngo ashyire umukozi mu ruganda, agomba guhabwa amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000FR) ku mukozi ushaka akazi utayatanga ntukabone, umunyamakuru wa Rwandanews24 yamuhamagaye kuri telefoni ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ntiyafata telefoni.

Rwandanews24 iri kwegeranya ibindi bimenyetso by’abakozi basaga 1800 bivugwa ko badatangiewa amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ndetse n’imisoro y’abakozi. Mu nkuru itaha tuzabagezaho iby’iyo nkuru dore ko ubuyobozi buvuga ko nta kibazo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi budatangwa muri iki kigo.

Alphonse Munyankindi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *