NEWS
‘Nti twishimira kohereza umwarimu kure’ MINEDUC
Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko itishimira gushyira umwarimu ku kigo cya kure, ahubwo biterwa nuko abarimu bashyirwa mu myanya bakanahindurirwa ibigo hakurikijwe imyanya n’amasomo bigisha.
Ni ubutumwa bwagarutsweho mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, cyagarutse ku mpumeko ku itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2024/25 n’ingamba nshya zashyizweho mu kuzamura ireme ry’Uburezi.
Abarimu batanze ibitekerezo maze bamwe bagaragaza icyifuzo cy’uko bajya boroherezwa bagashyirwa ku bigo bibegereye ngo babashe no kwita ku miryango yabo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagize ati: “Ku buryo bwiza byakabaye ko umwarimu shyirwa mu mwanya aho atuye rwose, ntawubishidikanyaho.
Gusa amashuri ari hirya no hino mu gihugu kandi amasomo abarimu bigisha biba bitandukanye, kubasha kubona aho ibyo umwarimu yigisha ibyo bakeneye biragoye. Ntawuba yishimiye kohereza umwarimu kure.”
Ni ikibazo cyabajijwe na Twizeyimana Eugene umurezi mu Karere ka Rubavu, avuga ko umurezi yahabwa ku kigo kiri hafi kugira ngo yite no ku muryango ndetse no kuba imyaka yaba ibiri ngo umurezi ashobore guhindurirwa ikigo.
Ku kijyanye no guhindurirwa ikigo, Irere Claudette yavuze ko byose biterwa n’imyanya ihari, aho iherereye n’amasomo.
Yagize ati: “Gusaba kwimurwa umuntu wese arabyemerewe ariko ntitwabona aho twabashyira bose nk’uko babyifuza. Dushaka ko abarimu batwumva, ntabwo tubona uburyo butworoheye butuma umwarimu wese ngo tumutuze hafi hamwegereye, gusa uko bishobotse umwanya ukaboneka ni bo duheraho.”
Yatanze urugero rw’Akarere ka Rusizi
Ati: “Muri uyu mwaka twabonye abasabaga kwimuka bava Rusizi bagera ku 252 mu gihe abashaka kujyayo ari 59. None se nubavanayo amashuri yaho arasigara ate? Abarimo kujyayo iyo mibare ntingana munibuke ko ari n’amasomo aba atandukanye, abasaba n’abashaka ntibangana n’amasomo ntibayahuje.
Abenshi baba bashaka kuza mu mijyi nka Gasabo, Kicukiro, umubare munini cyane cyangwa no mu mijyi za Rubavu yanavuze ko ariho ari.”
Irere yakomeje agaragaza ko MINEDUC bitayorohera gusubiza abarimu nk’uko baba babyifuza kubera ibigenderwaho kandi basaba banazi aho imyanya iherereye.
Yagize ati: “Ukeneye akazi, tugaragaza imyanya hirya no hino mu gihugu nkubu twashyize mu myanya abarimu barenga 4100 ariko mbere tubanza gufungurira abashaka kwimuka, mu gusaba ubereka aho ubahaye, ubonye umwanya urugero arajya kwigisha imibare kandi ni yo yize, akabazwa ese urawakira? Agafata urugendo akajyayo, ubundi mu mategeko agomba kumara umwaka umwe w’igerageza noneho akabona kuba ari bwo ahabwa akazi.”
Yakomeje asobanura ko mu gihe umuntu yaba ataramara nibura imyaka 3 mu kazi agasaba guhinduriora ikigo byakwica uburezi.
Ati: “Imyaka 3 kuri twe tubina ko ihagije kuko niba utangiye ku ishuri wigishije umwaka 1 w’igerageza, hamare nibura indi myaka 2 iryo ishuri rigire ugutekana k’umwarimu w’imibare noneho ubone kongera gusaba naho niba ukihagera, ugasaba guhinduranya nta n’umwaka uramara, twajya duhora duhinduranya ayo mashuri.”
Kuba imyanya ihari ibanza igashyirwa ku isoko, abayisaba bakaba babizi kimwe n’abahinduza ibigo, bisaba abarimu kujya basaba babigendeyeho kuko ari ko biteganyijwe.