NEWS
Ntazinda Erasme yegujwe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse Ntazinda Erasme ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Ni umwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye kuri uyu wa 15 Mata 2025, ivuga ko Ntazinda yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa gukomeza kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.
Mbere yo kuyobora Nyanza, yari Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports ya Volleyball.
Mu mashuri yize, Ntazinda Erasme afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gutunganya imijyi yakuye i Laval muri Canada mu 2001.
Kuri ubu, uyu mwanya yari ho arahita awusimburwaho by’agateganyo n’uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick.