NEWS
“Ntabwo tuzategereza udutera” – Kagame yaburiye abavuze ko bazatera u Rwanda yiyamamariza i Nyamasheke
Perezida Kagame yaburiye abayobozi b’ibihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigambye ko bashaka gutera u Rwanda ko rutera rudaterwa.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, yiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.
Ati: “Bavuga ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza […] Abantu nk’abo bibagirwa vuba. Barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda ‘u Rwanda ruratera Ntiruterwa.
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini.”
Yakomeje agira ati: “Nabwiye n’abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo ‘bashatse bacisha make’ tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ‘Ntibindeba’.”
Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.
Ati: “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.”
“N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana.”