Connect with us

NEWS

“Nta muntu ukwiriye kuba impunzi”- Paul Kagame umukadida wa FPR Inkotanyi nyuma ya Ngororero yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Muhanga

Published

on

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko uko umubare w’Abanyarwanda waba ungana kose, bitazigera bibaho ko Umunyarwanda aba impunzi kandi afite igihugu cye.

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 24 Kamena 2024, Kagame yibukije abaturage ko byigeze kubaho ko Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga bangirwa gutaha.

Ibi byabaye ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, wabwiye Abanyarwanda babaga muri Uganda ko u Rwanda rumeze nk’ikirahuri cyuzuye amazi, bityo ko uwakongeramo andi, ashobora kumeneka.

Politiki ya Habyarimana yo kwangira Abanyarwanda gutaha ni imwe mu mpamvu zatumye ingabo za RPA Inkotanyi zabaga muri Uganda zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, zigera ku ntsinzi muri Nyakanga 1994.

Kuva RPA ifashe ubutegetsi, Abanyarwanda benshi bari barahunze baratashye, bifatanya n’abandi kubaka iki gihugu cyari cyarangiritse mu mfuruka zitandukanye. Abazi amateka y’u Rwanda bahamya neza ko mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bageze ku iterambere amahanga atatekerezaga ko bageraho.

Kagame yabwiye abateraniye mu Karere ka Muhanga ko nubwo u Rwanda ari ruto ku ikarita, atari ruto byo kutabamo Abanyarwanda, bityo ko muri iki gihe nta muntu ushobora kuba impunzi kuko yabujijwe kurubamo.

Yagize ati, “Nta muntu ukwiriye kuba impunzi. Buri Munyarwanda wese, ari uyu munsi, ari mu myaka iri imbere. Umubare wacu uko uzaba ungana kose uzakwira mu Rwanda.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bakwirwe mu Rwanda, bakwiye gukorera hamwe, bagakora ibigezweho kandi bakabikora neza.

Ati, “Kugira abantu bakwirwe mu gihugu nk’icy’u Rwanda cyitwa ko ari gito ndetse bagakwirwamo ari benshi, birashoboka ariko bisaba gukora, gukorera hamwe, gukora ibigezweho, kubikora neza, u Rwanda rugatunga, rugatunganirwa.”

Yashimangiye ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri mu byo umuryango FPR Inkotanyi uharanira, abasaba kuzahitamo neza mu matora ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo bazakomereze hamwe urugendo rwo kubaka u Rwanda.