Connect with us

NEWS

Ni gute Imyanya y’Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda izasaranganywa ?

Published

on

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje amajwi y’agateganyo yavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024.

Amajwi y’agateganyo mu matora y’Umukuru w’Igihugu agaragaza ko Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi yatsindiye kuyobora u Rwanda agize amajwi 99.18%.

Mu gihe Dr. Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda yagize 0.50% naho Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0.32%.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yerekanye ko mu matora y’abadepite, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politike bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party igira 4.56%, naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize 0.21%.

Hari ihame ry’uko ugize munsi y’amajwi angana na 5% by’abatoye ataba yemerewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Icyakora mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yatangaje ko hazabaho guhwanisha, bituma amashyaka afite amajwi ane n’ibice agira 5%, bityo na yo yemererwe kujya mu Nteko.

Intebe zizasaranganywa zite?

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, igira abayigize 80. Ni ukuvuga 24 batorwa mu kiciro cy’abagore, babiri batorwa mu cyiciro cy’urubyiruko n’umwe utorwa mu cyiciro cy’abafite ubumuga, bakiyongera ku badepite 53 b’imyanya itererwa mu buryo butaziguye.

Kugira ngo ubone umubare w’intebe buri mutwe wa politiki watsindiye, ufata amajwi ku ijana uwo mutwe wabonye, ugakuba n’intebe zose zitorerwa aho kuri iyi nshuro ari 53.

Umubare w’intebe buri shyaka ryatsindiye

  • FPR Inkotanyi: 68.83% * 53 = 36.47 (intebe 36)
  • PL: 8.66% * 53 = 4.58 (intebe 4)
  • PSD: 8.62% * 53 = 4.56 (intebe 4)
  • PDI: 4.61% * 53 = 2.44 (intebe 2)
  • Green Party: 4.56% * 53 = 2.41 (intebe 2)
  • PS Imberakuri: 4.51% * 53 = 2.39 (intebe 2)

Muri make, Umuryango FPR Inkotanyi uza kugira intebe 37, PL intebe 5, PSD intebe 5, PDI intebe 2, Green Party intebe 2 na PS Imberakuri intebe 2.

Nubwo Ishyaka ryagize ibice byinshi inyuma y’ibizima ari ryo baheraho baha intebe zasagutse nyuma y’isaranywa ry’amajwi, tuze kubigarukaho nyuma. Izo ntebe eshatu zirasaranganywa PL, PSD na FPR-Inkotanyi kuko ari yo mitwe ya politike ifite ibice byinshi nyuma y’ibizima uko akurikirana.

Muri make, Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye intebe 37, PL intebe 5, PSD intebe 5, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

Ugereranyije n’amatora y’Abadepite ya 2018, ubona ko imyanya y’Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40. Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n’iza Green Party zagumye uko zari zimeze.