Published
5 months agoon
Kuva mu mpera za 2021, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi ntambara yakomeje kugaragaza ubushyamirane bukomeye, aho buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi. Perezida Félix Tshisekedi wemeje ko atazaganira na M23, ahitamo gukomeza imirwano kugeza ubwo umutwe uzatsindwa cyangwa se FARDC ifite ubushobozi bwo kwigarurira ibice byafashwe.
Mu rwego rwo kongera imbaraga za gisirikare, Tshisekedi yakoze amavugurura mu gisirikare, ahindura abayobozi bakuru barimo gushyiraho Gen Christian Tshiwewe Songesa nka Umugaba Mukuru wa FARDC, asimbura Gen Céléstin Mbala.
Gen Tshiwewe yahawe izi nshingano kubera icyizere yahawe na Perezida, kandi yagaragaye kenshi mu bikorwa byo gushyigikira ingabo za FARDC ku rugamba.
Tshisekedi yashyize imbere gukoresha intwaro zigezweho, harimo ‘drones’ za CH-4, indege za Sukhoi-25, n’ibifaru bikorerwa mu Bushinwa, Turukiya, na Afurika y’Epfo.
Izi ntwaro zaguzwe ku bufatanye bwa Gen Franck Ntumba ushinzwe igisirikare mu biro bya Perezida na ba Minisitiri b’ingabo, ndetse na Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, wahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara.
Kugira ngo arwanye M23, Tshisekedi yaninjije imitwe yitwaje intwaro y’abacancuro n’ingabo z’u Burundi hamwe n’iza SADC, akazi gakomeye kagasigara mu biganza bya FARDC.
Nubwo ingabo za RDC zikomeje kugorwa n’iyi ntambara, guhuza ibikorwa hagati ya FARDC, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ndetse no kongera imbaraga mu mikoranire n’abafatanyabikorwa mu by’umutekano bishyirwa imbere nk’intambwe yo gutsinda M23.
Iyi ntambara irakomeje kuba ingorabahizi, kandi bigoye kumenya igihe izarangirira, cyane ko amasezerano y’amahoro akomeje kunanirana, naho ubushotoranyi bukaba bukomeje gutuma imirwano ikaza umurego muri Kivu y’Amajyaruguru.