Connect with us

NEWS

Ngoma: Umugabo yishe umugore we amutemye ijosi agerageje kwiyahura akoresheje Tiyoda ntiyapfa

Published

on

Umugabo witwa Habakubaho Emmanuel w’imyaka 34, yagiye kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo biri mu Karere ka Ngoma, nyuma yo kunywa umuti wica udukoko (Tiyoda) amaze kwica umugore we witwa Muhawenimana Placidie wari ufite imyaka 39.

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Mibirizi mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024.

Abaturage batanga amakuru bavuze ko Habakubaho Emmanuel n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku butaka. Bivugwa ko nyuma yo gutemagura umugore we babyaranye abana batatu, na we yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko (Tiyoda) ariko ntiyapfa.

Mu kumukorera ubutabazi, Habakubaho yahise yihutanwa ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo. Kuri ubu, umurambo wa nyakwigendera Muhawenimana Placidie wajyanwe gukorerwa isuzuma mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Uyu mugaboyakoreye icyaha cy’ubugome gikomeye, gifite ingaruka zikomeye ku muryango n’abana batatu basizwe ari imfubyi. Inzego z’ubutabera zirakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi ndetse hanakurikiranwe uwo mugabo mu mategeko.