NEWS
NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bazasubira ku masomo zizakorwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzatangira kuya 09 Nzeri 2024, iboneraho kumenyesha abanyeshuri biga bacumbikirwa ko bazatangira kujya ku masomo y’igihembwe cya mbere guhera ku wa 06 Nzeri 2024.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa, “ X” kuri uyu wa mbere NESA yasabye inzego z’ibanze gukurikirana icyo gikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri ndetse ikangurira ababyeyi kohereza abana hagendewe ku matariki yatangajwe.