NEWS
NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gusubira kwishuri
Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025.
NESA yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, ku banyeshuri bose biga mu bigo bibacumbikira.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2024
Mu Ntara y’Amajyepfo hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyaruguru, mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abiga mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Amajyaruguru ni Musanze naho mu Ntara y’Uburasirazuba ni Akarere ka Ngoma.
Ku wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2024
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Huye na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Mu Ntara y’Iburengerazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu, mu Ntara y’Amajyaruguru hazagenda abo mu Turere twa Rulindo na Gakenke naho mu Ntara y’Iburasirazuba hagende abo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza.
Ku Cyumweru tariki 5 Mutarama 2024
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro muNtara y’Iburengerazuba naho mu Ntara y’Iburasirazuba hazagenda abo mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2024
Hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, Abo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyeshuri bo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.
NESA yasabye ababyeyi kuzubahiriza ingengabihe bakohereza abana ku gihe birinda umuvundo, bakajya bava mu rugo mbere ya saa tatu kuko saa cyenda ahategerwa imodoka hazajya hafungwa.
Banasabwe gutegurira abana ibikoresho bikenerwa ku ishuri no kubaha amafaranga y’urugendo bazifashisha ubwo bazaba bagarutse mu biruhuko.
NESA yasabye ubuyobozi bw’amashuri gutangira imyiteguro y’abanyeshuri bakora isuku ku mashuri, kubashakira ibyo bazarya ndetse n’izindi nzego zose zasabwe ubufatanye kugira ngo amasomo azatangire neza.