Connect with us

NEWS

NESA yafunze ibigo by’amashuri 60

Published

on

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’amashuri n’Ibizamini (NESA) cyatangaje ko cyafunze ibigo by’amashuri 60 byakoraga bitujuje ibisabwa.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yabwiye itangazamakuru ko mu bugenzuzi bakoze basanze ayo mashuri atujuje ibisabwa kandi ashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanyeshuri bayigamo, ari na yo mpamvu yafunzwe.

Yagize ati: “Hari amashuri twakoreye ubugenzuzi mu minsi ishize, bitewe n’ibipimo tugenda tureba n’ibyo agomba kuba yujuje, dusanga yahagarika ibikorwa byo kwigisha.”

Yongeyeho ati: “Dukora ubugenzuzi ayo dusanze yujuje ibyangombwa tukayaha ibyangombwa, ariko ikibazo cyaje kugaragara ni uko dukora ubugenzuzi twava mu Karere tunayabwiye icyo agomba gukora, ejo wasubirayo ugasanga andi nk’icumi yongeye kuvuka.”

Uwo muyobozi yavuze ko impamvu yo gufunga ayo mashuri bishingiye ku bugenzuzi bukorwa mu mashuri harebwa ibipimo ngenderwaho ku burezi bigakorwa mu Turere dutandukanye. Amashuri asanzwe atujuje ibisabwa akabihabwa cyangwa agomba gufungwa agafungwa.

Dr Bahati ati: “Hari ayo dusanga akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri, amwe nta bikoresho afite, amwe akorera mu nzu, icyumba kimwe ugasanga hacumbitsemo ishuri, ikindi hacumbitsemo abantu, ikindi harimo akabari cyangwa se harimo ububiko bacururizamo”

Dr Bahati yavuze ko bitemewe gufungura ishuri ridafite ibyangombwa ko ayo yafunzwe ba nyirayo banyuze mu rihumye abayobozi mu nzego z’ibanze bakayafungura.

Ati: “Icy’ingenzi ni ukureba niba baratangiye twasanga aho bakorera hashobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga tugahitamo gufunga ishuri”.

Nta mpungenge ku bana bigaga muri ayo mashuri

Muri ayo mashuri yafunzwe 60, 42 y’inshuke andi 9 akaba afite ibyiciro by’inshuke n’iby’abanza mu gihe andi 9 ari afite icyiciro cy’ayabanza.

NESA yavuze ko ayo mashuri yamenye ko atujuje ibisabwa muri Nzeri uyu mwaka ariko ntiyahita iyafunga kugira ngo abana babanze barangize kwiga.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati yijeje ko hagiye gushakwa aho abigaga muri ayo mashuri yafunzwe bazigira.

Ati: “Amatsinda y’abakozi ba NESA, guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha aragenda mu Turere aho ayo mashuri yafunzwe, ku buryo amashuri azajya gutangira abana bose babonye aho kwiga.”.

Uretse ayo 60 yafunzwe, NESA yatangaje ko hagaragaye amashuri 785 adafite ibyangombwa akaba akomeje gufashwa kubibona.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *