Sports
Myugariro wa Gasogi United yatumijweho na RIB mbere yo guhura na Rayon Sports
Umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin, yatumijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo yisobanure ku birego ashinjwa.
Ibaruwa yatumijweho Nshimiyimana Govin yari iteganya ko yitaba RIB ya Kanombe ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 saa tatu n’igice za mu gitondo.
Amakuru atangwa na IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mukinnyi atigeze ajyayo. Marc Govin yatangaje ko yatunguwe no kubona ibaruwa yatumiza ye ishyizwe ahagaragara, mu gihe atari yahamagawe na RIB cyangwa ngo ahabwe ubutumire mu buryo bwemewe.
Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yemeje ko koko uyu mukinnyi yatumijweho ariko ibirego ashinjwa bizasobanurirwa nyir’ubwite amaze kwitaba.
Kugeza ubu, Govin bivugwa ko yari afite amakuru ko umukobwa bahoze bakundana ari we wamureze muri RIB ashinjwa ihohoterwa, n’ubwo yari ategereje igihe cyo guhamagarwa.
Gasogi United, ikipe Govin akinira, iritegura gucakirana na Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, umukino utegerejwe kubera ko Rayon Sports yashakaga kongera umubano mwiza n’abafana nyuma y’imikino itangiranye ibihe bibi muri shampiyona.
Ikipe ya Gasogi United imaze gukusanya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutegura uyu mukino, harimo miliyoni eshanu zatanzwe n’abahoze bayobora iyi kipe.