Connect with us

NEWS

Mwalimu ushaka kuba Perezida yavuze ko natsinda amatora azaha akazi Kagame

Published

on

Hakizimana Innocent, umwarimu wo mu karere ka Nyabihu,ushaka kwiyamamariza kuba Perezida, avuga ko natsinda umukandida wa FPR INKOTANYI bahanganye, hari umwanya yamuteganyirije.

Mu kiganiro yahaye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora,Hakizimana Innocent,yavuze ko yiteguye guha akazi Perezida Kagame.

Uyu kandi yavuze ko uyu munsi ubwo yari aje gutanga kandidatire,umupolisi yamusanze aho yarimo akoresha amafoto magufi, akamubwira nabi ndetse ashaka kumwambika amapingu.

Uyu mwalimu yatanze ibyangombwa bimwemerera kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024.

Yavuze ko ibyangombwa bye yaje kubitanga kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyakiriye, ariko hakaba haburamo icyangombwa kimwe kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’umwimerere.

Ati “Icyangombwa cy’ubunyarwanda bw’inkomoko nasanze system yo mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka idakora neza, kugikuramo biba ikibazo, ejo ndagitanga, nzagishyikiriza Komisiyo saa yine (10h00 a.m).”

Hakizimana Innocent yari yakodesheje imodoka imuzana gutanga kandidatire uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi ariko uwo yari yakodesheje imodoka yamutengushye akuraho telefoni, bituma ajya kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateze moto.

Kwakira kandidatire bizarangira tariki 30 /05 /2024 mu gihe abemerewe kwiyamamaza bazamenyekana tariki ya 14 Kamena.

Hakizimana Innocent, yigishaga kuri GS REGA ADEPR, yo mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ashimangira ko yifuza kwinjira byeruye muri politiki kuko ari kwiga muri kaminuza amasomo ya politiki ( Political Science), aho yitegura kubona ‘Doctorat’.