Connect with us

NEWS

Muyaya yavuze impamvu Tshisekedi yavuye ku izima, akemera ibiganiro na M23

Published

on

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yagaragaje ko impinduka zagiye ziba ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo ari zo zatumye Perezida Félix Tshisekedi ava ku izima, akemera kuganira n’ihuriro AFC/M23.

Mbere y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafata Umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, Tshisekedi yavuze inshuro nyinshi ko adateze kuganira na AFC/M23. Icyo gihe yitaga iri huriro umutwe w’iterabwoba, arishinja gukorera ibyaha byinshi mu Burasirazuba bwa RDC.

Ukwinangira kwa Tshisekedi ni ko kwatumye amasezerano y’amahoro yari gusinyirwa i Luanda muri Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024 adasinywa, ibiganiro byari bimaze imyaka irenga ibiri bihuza u Rwanda na RDC birahagarara.

Muri Werurwe 2025, Angola yatangaje ko RDC na AFC/M23 bigiye gutangira ibiganiro bitaziguye kandi ko bizabera i Luanda, ariko ntibyabaye, biturutse ku bihano abayobozi b’iri huriro bafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Nyuma y’aho Angola inaniwe guhuza impande zombi, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yahuje Perezida Paul Kagame na Tshisekedi tariki ya 18 Werurwe, bemeranya ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura aya makimbirane.

Abahagarariye RDC na AFC/M23 na bo batangiye guhurira muri Qatar, buri ruhande rugaragaza ibyifuzo byarwo.

Tariki ya 23 Mata, bagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano kugira ngo ibiganiro bikomeze bibe mu mwuka mwiza.

Mu kiganiro na France 24, Muyaya yabajijwe impamvu Tshisekedi yavuye ku izima, akemera ko RDC iganira na AFC/M23, asubiza ko amakimbirane yo mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo yanyuze mu byiciro byinshi bitewe n’uburyo yagiye ahinduka, biba ngombwa ko Perezida wabo ahindura icyemezo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC yakomozaga ku buryo ibiganiro bitandukanye byabayeho nyuma y’aho AFC/M23 ifashe Goma, haba ku rwego rw’akarere, Afurika no hanze y’uyu mugabane, byose bisaba ubutegetsi bw’igihugu cyabo kuganira n’iri huriro.

Ati “Bisobanuye ko hari ibyemezo byafashwe tudashobora guhindura uyu munsi kubera ko aya makimbirane yanyuze mu byiciro byinshi. Uyu munsi ntitwakwibagirwa ko hari ingamba z’ubutabera zashyizweho, zizatuma abantu baryozwa ibyo bakoze igihe nikigera. Ariko tugomba kureba uburyo iki kibazo cyagiye gihinduka.”

Muyaya yagaragaje ko icyakoze, ukwinangira kwa Tshisekedi kwagize umumaro, kuko ngo kwatumye ibikorwa bya AFC/M23 ndetse n’iby’u Rwanda bigaragara mu buryo buhagije, bituma “rufatirwa ibihano”.

Mu gihe ibiganiro biyobowe na Qatar byari bitangiye gutanga umusaruro, Amerika na yo yatangiye guhuza u Rwanda na RDC, tariki ya 25 Mata bigirana amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere.

Amerika yinjiye mu buhuza bw’ibi bihugu nyuma y’aho muri Gashyantare 2025, Tshisekedi ayisabye kwinjira mu bikorwa byo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro aba muri RDC kugira ngo na yo izayifashe kugarura amahoro n’umutekano.

Muri gihe hari abibaza niba Amerika idashaka inyungu zayo bwite muri RDC, Muyaya yatangaje ko igihugu cyabo kitazemera ko inyungu gifite mu mutungo wacyo zikorwaho.

Denying citizenship as a weapon of war: DRC's gamble against M23 - The New  Times

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *